Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gasabo_ Jabana: Dore icyaba cyateye uyu mugabo kwiyambura ubuzima nyuma yo kwangirwa kujya guhemba mushiki we wabyaye

Ni mu Mumugudu wa Rugogwe mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana , wo mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’ umugabo w’ imyaka 28 y’ amavuko wiyambuye ubuzima nyuma y’ uko nyina yanze ko bajyana mu birori byo guhemba mushiki we wabyaye , byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2022.

Shema Jonas , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Jabana , yemereye IGIHE aya makuru avuga ko uyu mugabo yiyahuye kubera ko ngo nyina yanze ko bajyana mu birori byo guhemba mushiki we wabyaye.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mugabo yarazwiho ubuzinzi bukabije ndetse ngo n’ ubwo yashatse yari atunzwe na nyina. Ati“Ibyo bavuga ko yiyahuye kubera ko nyina yanze kumutwara koko ni byo, mama we yari agiye guhemba mushiki w’uwo nyakwigendera wabyaye noneho aramubwira ngo turajyana mama we aranga amubwira ngo njyewe ntabwo nagutwara wasinze kubera ko asanzwe ari umusizi.”“Ubwo rero bitewe n’uko iyo atanezerewe bitewe n’icyo bamubwiye akangisha kwiyahura buri gihe, yahise abwira nyina ngo rero niba wanze ko tujyana urava muri byo birori usanga ibindi muri uru rugo gusa nyina ntiyamenye ibindi yamubwiraga ibyo ari byo nibwo akimara kugera aho yari yagiye guhemba bamubwiye ko umuhungu we yiyahuye ahita asubirayo asanga ni byo koko yiyahuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge birimo inzoga kuko zituma umuntu afata ibyemezo bidahwitse bishobora no gutuma yiyambura ubuzima.

Ubwo aya makuru yari amaze kumenyekana Polisi yahise ihagera itwara uyu murambo ku Bitaro bya Kacyiru.

Related posts