Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gasabo: Umwana w’ imyaka 14 ababyeyi be bavuye mu kazi basanga amanitse yapfuye

 

 

Umwana w’imyaka 14 yasanzwe mu idirishya amanitse, ubwo ababyeyi be bavaga mukazi bagasanga yashizemo umwuka.

 

Ahagana muma saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo uwitwa Mbarushimana Timoteyo wo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Bumbogo akagari ka Ngara, yavuye mukazi yinjiye agatungurwa n’umwana we w’imyaka 14 witwaga Bonkeri yasanze amanitse yapfuye. Avugako ari amayobera kuko ngo bamusize ubwo bajyaga mukazi ari muzima ati “ukurikije uko twamusanze yarishwe ntakabuza kuko twamusanze amanitse mukagozi, ndasaba ubutabera kugira ngo hamenyekane uwamwishe” Timoteyo ise w’umwana

 

Uyu mwana bamusanze asa nupfukamye yashize amaboko kubibero aziritse akagozi mu ijosi gafatiye mu idirishya, nk’uko bamwe mu baturanyi babibonye, inzego z’umutekano zahageze ariko ngo batwara umuntu umwe utigeze amenyekana.

Inkuru mu mashusho

Kumurongo wa telephone, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, Nyamuteri Innocent yavuze ati “oya ntago arukwiyahura kuko hari ibiri gucyekwa byinshi, kuko birashoboka ko haba hari uwamugiriye nabi akamwica. Hari uwafashwe kuko niwe wambere wakekwaga ,dutegereje icyo ikigo gishinzwe iperereza RIB kiza kudutangariza”

 

Abaturage bo muri uyu murenge wa Bumbogo bakomeje gusaba ubutabera kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe uyu mwana.

 

 

Related posts