Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gasabo: Umunyerondo yishwe bamuteye amabuye , yanga gukizwa n’ amaguru

Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 28 Kamena 2023,  nibwo inkuru yamenyekanye  aho umunyerondo,  yishwe atewe amabuye ,  n’ abagizi ba nabi,  ni amahano yabereye mu Murenge wa Kimironko , wo mu Karere ka Gasabo , mu Mudugudu w’ Abatuje , Akagari ka Bibare.

Nyakwigendera yitwaga Nkeshimana Celestin yishwe atewe amabuye n’ abagizi ba nabi bari bavuye kwiba imyenda yari yanitse.

Kayitesi Redemputa,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare, yavuze ko ubwo  uyu munyerondo yari mu kazi na bagenzi be, yabonye abantu abakekaho ubujura, abahagaritse ngo ababaze amakuru, babatera amabuye.

Inkuru mu mashusho

Mu magambo ye yagize ati “Ni abajura bari bibye Kibagabaga,abanyerondo ba kibagabaga barabatesha,bagenda bahunga bagana hino muri Bibare.Bahageze, bahita bahura na ririya Rondo ryacu,batangira kurwana na bo.Babonye irondo ribarushije imbaraga,bafata amabuye barabatera.Ibuye rimwe ni ryo ryafashe ku mutwe w’uriya munyerondo ,yikubita hasi,ahita yitaba Imana.”Uyu muyobozi akomeza ati“Basaga nk’aho banuye imyenda muri Kibagabaga mu Mudugudu bita Rindiro.Babonye irondo rigiye kubaganza, bitabaza amabuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare yongeyeho ko abanyarwanda bakwiye kurinda ibyabo bakareka kwirara no kuraza ibintu hanze bishobora gukurura abajura kandi bagafasha irondo kwicunngira umutekano.

Nyuma y’urwo rupfu,inzego zishinzwe iperereza zaritangiye ngo zite muri yombi uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

Related posts