Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubukungu

Gasabo: Imodoka yari itwaye ibinyobwa bitandukanye ikoze impanuka ikomeye , inkuru irambuye

Imodoka yari itwaye ibinyobwa bitandukanye ikoze impanuka

Mu Murenge wa Kacyiru wo mu Karere ka Gasabo ahazwi cyane nko ku Kinamba mu masangano y’ umuhanda Kacyiru_ Gisozi haravugwa inkuru y’ ikamyo yari itwaye ibinyobwa bigiye bitandukanye birimo fanta zo muri Plastic yakoze impanuka gusa nta muntu waburiyemo ubuzima.

Bivugwa ko iyi kamyo yaguye ubwo yageragezaga gukata mu muhanda ugana Nyarutarama cyangwa Gisozi _ Gakiriro

Iyi mpanuka y’ iyi kamyo yabaye ahagana ku i saa Saba z’ ijoro zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi 2022.

Ubwo iyi mpanuka yabaga nta muntu wigeze uyiburiramo ubuzima uretse umushoferi wayo wakomeretse ariko na we agahita yihutanwa kwa muganga.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyateye iyi mpanuka.

Polisi y’ u Rwanda , Ishami rishinzwe umutekeno wo mu muhanda rikomeje gukangurira abakoresha umuhanda gukomeza koroherana mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Related posts