Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gasabo: Ababyeyi baratabaza nyuma yuko inzego z’umutekano zitwaye abana babo

 

Ababyeyi babiri baturutse mu karere ka Gasabo mumurenge wa Jali mu kagari ka Nyaruriba, mu mudugudu wa Nyarurembo bakomeje gutabaza nyuma yaho abana babo batwawe n’inzego z’umutekano zibashinja kwiba.

Aba bana batwawe Ku itariki 29 Kamena 2023, bashinjwa kwiba n’inzego z’umutekano zabatwaye. Umwe muri aba babyeyi witwa Uwizeyimana Trifina yagize ati ” ikibazo mfite nuko nshaka kurenganura umwana wanjye witwa Nzamurambaho Emmanuel, yafashwe n’inzego z’umutenge ashinjwa kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi. Yatwawe i saa sba z’ijoro atwarwa n’abasirikare ba 2 n’umuporisi umwe, bwarakeye njya kumurenge wa Jali nsanga umwana ari kuri sitasiyo ya polisi. Umwana wanjye ntago akora muri REG ahubwo yakoraga akazi k’ubunyonzi agemurira abantu amazi kugirango bubake.”

Aba babyeyi babiri bakomeje gusaba ubuyobozi bw’umurenge ndetse na polisi kubaha gihamya igaragaza ko abo bana bibye cyangwa bakangiza ibyo bikorwa remezo by’amashanyarazi. Ati ” simpakanye ko adashobora kwiba wanasanga yabikoze ariko niba Koko yabikoze nibatwereke gihamya ibigaragaza neza nidusanga yarabikoze koko nanjye ntago byanshimisha ubwo yahanwa.”

Umunyamabanga nshingabikorwa w’urenge wa Jali, Ingabire Olive yavuzeko itabwa muriyombi ryabo bana atarizi, ati ” ibyo bintu nimwebwe mbyumvanye rwose gusa inama nabagira nuko bakegera inzego z’umutekano bakazisobanurira ibibazo bafite, kugirango aba bana babo bagaragarizwe niba Koko ari abere “.

Related posts