Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umunyonzi n’uwo yari atwaye bagonzwe n’imodoka.

Mu muhanda wa kaburimbo Musanze -Kigali habereye impanuka y’imodoka ya MICROBUS TOYOTA yavaga Musanze yerekeza I Kigali izamuka igonga igare babisikanaga riturutse mu Kivuruga ryerekeza ku Rusenge ,abari ku igare baragwa bahita bapfa .

 

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024.

 

Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyaruguru (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yemeje iby’iyi mpanuka anatanga ko abatwara ibinyabiziga bakwiriye kugira ubushishozi.

 

“Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga -kugira ubushyishyozi igihe cyose batwaye ibinyabiziga bakirinda kubangamira abakoresha UMUHANDA, Kwirinda umuvuduko urengeje uwateganijwe ,Kwirinda Gukora ibisikana rinyuranije n’Amategeko n’Amabwiriza ngengamikoreshereze y’Umuhanda, Kwirinda gutwara bavugira kuri Telephone ,Kwirinda gutwara ibinyabiziga bananiwe, Kwirinda gutwara banyoye ibisindisha ,Kubahiriza uburenganzira bw’Abanyamaguru no Kwirinda kuvanga imizigo n’Abantu (Abantu n’Ibintu).”

 

Abitabye Imana bajyanywe ku bitaro bya Nemba kugirango bakorerwe Isuzuma, mu gihe imodoka ifungiye kuri Polisi Station Gakenke n’uwari uyitwaye.

Related posts