Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Fik Fameika yishongoye kuri Jose Chameleon w’igikomerezwa muri Uganda

Fik Fameika yishongoye kuri Jose Chameleon

Icyamamare mu muziki wa Uganda ndetse na Africa muri rusange Fik Fameika, yishongoye kuri mugenzi we nawe w’umunyabigwi mu muziki Jose Chameleon, ko nta mpamvu yo kujya kumusaba ko bakorana indirimbo.

Ibi Fik Fameika yabitangaje ubwo yarari mu kiganiro kuri Galax Tv yo mu gihugu cya Uganda, ubwo yarabajijwe impamvu atigeze agira ubushake cyangwa se ashishikarira kuba yajya gukorana indirimbo na Jose Chameleon.

Mu gusubiza yagize ati, “Ngewe ubwange nshobora kwigenzura, rero mbona nta mpamvu ihari yatuma njya gusaba Jose Chameleon kuba twakorana indirimbo, kereka twese Tumva dushaka gukorana indirimbo ariko ataruko ari nge wagiye kubimusaba.”

Fik Fameika ndetse na Jose Chameleon aba bose bamamaye mu muziki wa Uganda ndetse ni kenshi usanga abantu benshi cyane cyane abafana babo bagenda babagereranya.

Related posts