Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Ese waruziko Telefone yawe yagufasha gukorera amafranga menshi kuri TikToke? Ngubu uburyo bukwiriye wabikoramo ukayabona!

Mubusanzwe abantu benshi bakoresha amaterefone yabo ibintu bitandukanye, bamwe na bamwe ugasanga barayikoresha mubifite umumaro mwinshi, abandi ugasanga barayikoresha mubifite umumaro udahagije. kugeza ubu terefone dukoresha zimaze guhinduka ibindi bindi. kurubu, ndagusaba kutazongera gucikwa na rimwe ibiganiro bitandukanye tuzagenda tubategurira umunsi kumunsi bikubiyemo ibyo wakora ukabyaza umusaruro terefone yawe, aho kugutwara amafranga ahubwo ikagufasha gukorera amafranga. uyumunsi turahera kuri TikToke. mugihe ushaka ubujyanama no kwigirwa umushinga kanda hano. (http://www.en.kglnews.com).

Tik Toke ni application iba mububiko bw’amaprication ndetse buri telefone igezweho (izi zizwi nka Smart Phone) zirayigira. iyo ugiye aho haba hari amaprication atandukanye hitwa playstore, uhasanga ama application atandukanye maze wowe ugahitamo iyo ushaka ubundi ukayishyira muri terephone yawe. nizereko wamaze kujyayo ukaba wamaze guhitamo TikTok kuko uyumunsi ngiye kukwigisha uko uzayikoresha ubundi ugakorera akayabo burimunsi kandi bitagusabye kuba wakora ibintu bihambaye.

Usanga muri ikigihe tugezemo abantu benshi bahangayikishijwe nuko babona amafranga, abandi ugasanga bahangayikishijwe nuko bakwigobotora ingoyi y’abakoresha cyane ko usanga abenshi muribo bafite ikibazo cy’imikorere itari myiza, wenda se abakoresha babahoza kunkeke, ariko numara gusoma iyinkuru ndahamyako uza kuba wize ikintu gikomeye ndetse kizagufasha gukemura ibibazo byose ufite mubyerekeye uko wakorera amafranga nkuko ubyifuza ndetse ukagera kubyo wifuza.

Abantu benshi bamara igihe kuri Tik Tok bareba amavideo, bakishima ariko ntabwo bose baziko ibyo baba barigukora bashobora kubikora maze bakaninjiza akayabo. ibi ntibikomeye ,umuntu wese yabikora icyo usabwa gusa nukuba ufite umwanya cyane ko usanzwe ubikora kugirango wishime.uburyo rero wakwifashisha ubona amafranga mukureba izi video ubundi ukabona amafranga, uraza gukoresha urubuga rwitwa addmefast. numara kujya kuri uru rubuga, uraza gushyiraho imyirondoro yawe maze nurangiza gufungura conte kuri uru rubuga uraza kuba ugiye kumubare wabashobora guhembwa na Tik Tok. tukiri hano wakwibaza ngo bikora bite? komeza usome.

Numara kugera kuri runo rubuga rwa addme fast, urajya ahari imbuga zitandukanye maze uze guhitamo Tik Tok. numara kuyihitamo uraza kuyifungura ariko unyuze kuri uru rubuga maze video za TikTok ziribuze uzajya ureba amasegonda 30 yonyine.bazajya baguha ibyitwa Coin cyangwa se ibiceri mukinyarwanda. za Coin nizo ziza guhinduka amafranga yanyayo kuko uza kuzihinduranya ukoresheje rwarubuga nubundi warebeyeho za Tik Toke Video. numara kuyabona nibwo noneho ushobora kuba wakwifashisha yamyirondoro watanze ukabihuza na Bank Account yawe maze ukaba wabikuza yamafranga ubundi ubuzima bugatangira kuryoha.

Wakwibaza ngo ayamafranga baguha bayakura hehe kandi wowe ntakintu uba washoye? Mugihe uri kurebera izi Video kurubuga rwabo, umara igihe uri kureba ibi bintu maze bigatuma nyiri urubuga yinjiza amafranga menshi kubera ko wamaze igihe kinini kuri rwarubuga rwe. uretse ibyo, ikigo cy’ubucuruzi cya Tik Toke kiba gifitanye amasezerano n’ururubuga maze uko ugiyeho bakagira amafranga make bamuha. ibi bituma yinjiza nawe akagufasha kuhaguma ariko kuguhemba.

Ibi bintu birakora kandi cyane, ariko bisaba kwitonda ugakurikiza amategeko n’amabwiriza. iyo udashoboye kubyitwararika uratwandikira muri Comment ubundi tukagufasha kukuyobora kugeza nawe utangiye kwinjiza akayabo binyuze mumavideo ureba byonyine kuri Tik Toke cyane ko abantu benshi usanga baba basanzwe bareba aya mavideo kugirango bishime. iyo umaze kumenya ubu buryo, utangira kujya ureba Video ukishima ndetse ukanabyaza umusaruro umwanya wamaraga kumbuga nkoranyambaga.

Related posts