Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ese Urucaca ruzarokoka ibi bibazo, cyangwa rurimo guhumeka umwuka wa nyuma?

Kiyovu Sports, imwe mu makipe akunzwe kandi afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, iri mu bibazo bikomeye by’ubukungu. Abakinnyi bayo bamaze amezi atatu badahembwa, inzara ibabanye insobe, naho ubuyobozi bw’ikipe bwaburiwe irengero.

Kuri uyu wa Gatanu, abakinnyi banze gukora imyitozo, basaba ko ibibazo byabo byakemurwa. Mu minsi ishize, bamwe muri bo, barimo Nzeyurwanda Djihad na Ishimwe Kevin Rushibura, bagiye gushaka ubuyobozi bw’ikipe i Nzove ngo bumve icyakorwa ku mushahara wabo, ariko basanze nta muyobozi wabahaye igisubizo.

Amakuru ahari avuga ko Perezida wa Kiyovu Sports, David, yayitaye, akisubirira muri Canada, asiga ikipe mu rujijo. Nubwo abafana bari barashatse umuti binyuze muri komite ya “Dutabarane,” ntacyo byatanze, kuko ikibazo cy’amikoro gikomeje guca ibintu.

Ikipe ifite umukino ukomeye kuri iki Cyumweru na Police FC kuri Kigali Pelé Stadium, ariko uburyo yiteguye uyu mukino buteye impungenge. Hatagize igikorwa, Kiyovu ishobora kudakina cyangwa se igakinira mu bukene bukabije, bigatuma urugamba rwo kutamanuka mu kiciro cya kabiri ruyisiga hasi.

Related posts