Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ese uri umwe muri aba byirinde kuko ushobora gupfa bitunguranye, Dore ubwoko 7 bw’ abantu imibu yogeraho uburimiro igihe ihitamo icyo kurya.

Birashoboka kuba byarakubayeho umunsi umwe ubwo wari kumwe n’izindi nshuti zawe, muri mu cyumba kimwe wowe ugatangazwa n’uko imibu iguhisemo, ikagukikiza, igatangira kukudwinga. Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umubu uguhitamo, ukakwibasira. Inyandiko igaragara ku rubuga rwa medicinenet twifashishije ikwereka ubwoko 7 bw’abo imibu yogeraho uburimiro igihe ihitamo icyo kurya.

  1. Impumuro yawe

Umubu ushobora guhitamo kukudwinga kurusha uko udwinga abandi bitewe n’impumuro yawe y’umubiri wawe. Bitewe n’uko uhumura, icyuya cyawe n’ibindi bisohoka mu ruhu rwawe, umubu ushobora guhitamo kukwibasira. Ibinyabutabire bigaragara mu mubiri wawe nka Lactic acid, ammonia na cholesterol bishobora kugukururira gukunda kurumwa n’umubu.

  1. Ubushyuhe bw’umubiri wawe 

Abantu bamwe bagira ubushyuhe buri hejuru ugereranije n’abandi. Abo rero ni icyo kurya kiryoshye cyane ku mubu. Kwambara imyenda y’umukara nabyo bishobora kugukururira kuribwa n’umubu nabyo.

  1. Umubyibuho

Abantu babyibushye nabo bibasirwa n’imibu cyane ugereranije n’abananutse. Ibi biterwa nanone n’igipimo cy’ubushyuhe muri bo  kiba kiri hejuru akenshi ugereranije n’abananutse. Ibi nanone bishobora guterwa n’ubunini bw’uturemangingo dutukura tw’amaraso.

  1. Ubwoko bw’amaraso yawe

Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O bakunda kwibasirwa n’imibu ugereranije n’abandi.

  1. Abagore batwite

Abagore batwite nabo bagaragara ku rutonde rw’abantu bakunda kwibasirwa n’umubu. Ibi impuguke zemeza ko biterwa n’igipimo cy’amaraso aba barimo ndetse n’ubushyuhe bw’umubiri wabo.

  1. Kunywa inzoga

Abantu banywa inzoga byumwihariko byeri, bafite ibyago byinshi byo kuba barumwa n’umubu.

  1. Abibasirwa kurusha abandi

Kwibasirwa cyane kurusha abandi birashoboka nk’uko twabivuze haruguru, gusa akenshi bigenda bigaragara ko  abibasirwa cyane biterwa n’uko baremwe by’umwihariko biterwa n’ubwoko bw’amaraso yabo ndetse n’igipimo kamere cy’ubushyuhe muri bo.

Related posts