Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ese mwari mubizi, reka kwibuza aya mahirwe, dore akamaro gakomeye k’ igisura ku mubiri w’ umuntu indwara kivura n’ izo kirinda ndetse n’ ibyo ugomba kwitondera kwikubitiro

Kuva kera igisura gikoreshwa nk’umuti w’agatangaza mu kuvura indwara zitandukanye ,nubwo bwose gihanda ,ariko burya kigira intungamubiri nyinshi zituma kigira akamaro ku muntu ugikoresha ,igisura gishobora gukorwamo agafu gashyirwa mu cyayi cg kikaribwa ari imboga.

Intungamubiri dusanga mu igisura

Mu gisura dusangamo intungamubiri zikurikira:

Poroteyine za Linoleic acid

Ikinyabutabire cya Quercetin

Ubutare bwa fer

umunyungu wa manyeziyumu

umunyungugu wa Potasiyumu

Vitamini A

Vitamini C

Umunyungugu wa karisiyumu

Vitamini D

vitamini B

umunyungugu wa cuivre

umunyugu wa sufure

umunyungugu wa zinc na cobalt

Akamaro k’amababi y’igisura

Amababi y’igisura afitea akamaro gatangaje ku mubiri wa muntu karimo:

1.Kurinda amaso no gutuma ubona neza

Mu mababi y’igisura dusangamo Vitamini A bituma kigira uruhare runini mu gutuma ubona neza kubera iyi Vitamini A.

2. Mu kuvura indwara zifata mu ngingo (mu mavi): Kurya amababi y’igisura byagagaye ko bigabanya ububabare mu mavi ,cyane cyane nko ku bantu bagira uburwayi bwa Arthrite.

3. Kugabanya isukari nyinshi mu maraso:Mun gisura dusangamo ikinyabutabire cya UD-1 gifite ubushobozi nk’ubw’umusemburo wa insuline ,uyu musemburo ukaba ugabanya isukari mu maraso ,

4. Kuvura indwara zifata mu buhumekero:Indwara zifata mu buhumekero cyane cyane nk’ibicurane n’inkorora ,ndetse n’izindi ndwara nyinshi ziterwa na allergies.

5. Kukurinda kanseri ya prostate:Inyigo yakozwe yagaragaje ko ,kurya amababi y’igisura bigabanya kubyimba imvubura ya prostate cyane cyane ku bagabao bafite kanseri ya prostate ,ibi kandi bikaba bishobora no kugabanya ibyago byo kurwara iyi kanseri.

6. Kugabanya no kuringaniza umuvuduko w’amaraso:Igisura kigira uruhare runini mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ,ibi bigaterwa nuko gituma umubiri uvubura ikinyabutabire cya Nitrite oxide .iki kinyabutabire kikaba gituma imitsi itwara amaraso igabanuka bityo umuvuduko w’amaraso ukagabanuka,

7. Gufasha mu kuvura kw’amaraso:Inyigo yakozwe yagaragaje ko igisura kigira uruhare runini mu kuvura kw’amaraso cyane cyane nka nyuma yo kubagwa

8. Kurinda no gusukura umwijima:Igisura kibonekamo ibinyabutabire bizwi nka antioxidant bituma kigira uruhare runini mu gusukura umwijiam no gusohora uburozi bubi mu mubiri wa mntu bushobora kwangiza umwijima n’umubiri muri rusange.

9. Kuruhura ubwonko no gutuma umuntu asinzira neza:Igisura kigira buruhare runini mu kuruhura ubwonko n’umubiri muri rusange ari nabyo bitera kuba wasinzira neza.

10. Gusukura umwijima n’imyiko cyane cyane ku bantu bari ku miti ivura kanseri

Igisura kigira uruhare runini mu gusukura umwijima n’impyiko ku bantu bari ku miti ya chemotherapy yifashishwa mu buvuzi bwa kanseri.

11. Gutuma umutsatsi umera neza:Amavuta menshi asigwa mu mutwe ashyirwamo igisura kuko gituma umutsatsi ukomera kandi ugasa neza ,akaba arinda imvuvu n’inda zo mu musatsi ndetse umuntu akagira umusatsi mwiza muri rusange.

12. Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri:Kubera ibinyabutabire bya antioxidant biboneka mu gisura bituma kiba ikimera kigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri

Indwara zivurwa n’igisura

Igisura kigira uruhare runini mu kuturinda no kutuvura indwara zikurikira:

indwara y’amaraso make (anemia)

indwara y’umwingo

indwara ya arthritis

indwara za kanseri cyane cyane prostate

indwara y’igifu

indwara zo mu nda

indwara y’umuvuduko

allergies

Ni gute batunganya igisura ?

Mu gutegura igisura ,barabanza bakagitunganya neza ,bakagisukura ubundi kikumishwa ,kigakorwamo agafu ari nako bakoresha gashyirwa mu biryo , kubitekamo imboga ,cg kikaba cyakorwamo icyayi.Icyayi cyakozwe mu gafu k’igisura gishobora kongerwamo isukari cg indimu kugira ngo kirusheho kuryoha ,

Icyitonderwa:Ku bantu bamwe gukoresha igisura hari igihe biba bisaba ko bitonda cyane cyane nko ku bantu gitera ikibazo cya allergies, abantu bafite ikibazo cy’indwara z’igifu , abagore batwite n’abonsa ndetse n’abntu bafite indwara z’umutima.

Related posts