Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ese mu by’ukuri birashoboka gusubirana uburanga n’itoto ku mubyeyi wabyaye? 

Dore ibyo umubyeyi wabyaye yakora kugira ngo asubirane itoto:

1.Guha agaciro umubiri

Umubyeyi umaze kubyara ahura n’imirimo myinshi uretse kwita ku mwana yibarutse ‘kwita ku rugo n’akazi yari asanganywe ntikavaho.

Ibi byose bituma atabasha kwiyitaho nk’uko yabikoraga akiri umwangavu.

Ariko umubyeyi ushaka kugumana uburanga nk’ubwo yari asanganywe abiha umwanya muri gahunda za buri munsi,guha umwanya isuku no guha uburanga agaciro ni ngombwa ku mubyeyi n’urubyaro rwe.

2.Konsa umwana

Guha umwana ibere ni igikorwa gifite akamaro kanini haba ku mwana ndetse no ku mubyeyi umwonsa. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko Konsa biyaza ibinure bigafasha umubyeyi mu igabanuka ry’ibiro biba byiyongeye mu gihe atwite. Bituma kandi inda ibyara(nyababyeyi) isubirana ingano yahoranye mbere yo kubyara kandi bikagabanya ibyago byo kuva kwa nyababyeyi nyuma y’ibyara.

Konsa kandi bigabanya ibyago by’ubwandu bwa kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura.Byongera byimazeyo umubano hagati y’umwana na nyina.

2.Gukora uturimo tworoheje mu gihe umubyeyi atwite.

Ni ngombwa ko mu gihe umubyeyi atwite akora uturimo dutandukanye ndetse byaba ngombwa agakora n’imyitozo ngororamubiri itaruhije.

Ibi biragoye bitewe na zimwe mu mbogamizi zibasira umugore utwite nko kugira iseseme kurwara mu gitondo,umunaniro n’ibindi. Ariko umubyeyi ashobora gutembera ndetse no gukora utwitozo twa hato na hato yakumva ananiwe akarekera.

3.Gukina n’abana

Ntabwo ari ngombwa ngo umubyeyi akore imyitozo ivunanye ;kenshi umubyeyi yumva yakora siporo ariko ntabikore bitewe n’ipfunwe cyangwa no kubura aho akinira .Gukina n’abana bituma umubyeyi agorora umubiri ari na ko umubano n’abana be wiyongera .Gutembera hirya no hino mu rugo na byo bituma umubiri umenyera .

Ku mubyeyi ukora imirimo y’amaboko nko guhinga ;kubaka si byiza ko yivuna ahubwo agomba kumenya kwipima mu gihe yaba ananiwe akarekeraho gukora akaruhuka.

Ibi ntibikuyeho ko yakina n’abana be mu gihe avuye ku kazi cyangwa yaba afite amahirwe yo kubona umugorora akamukanda aho yumva afite amavunane.

4. Kurya indyo yuzuye

Kurya indyo yuzuye ni ingenzi kugira ngo umubiri ugubwe neza.Ku mubyeyi wabyaye,ni byiza kudafungura ibinyamavuta byinshi mu rwego rwo kwirinda umubyibuho.

Ifunguro ririmo imbuto n’imboga riringaniye riba ryiza ku mubiri rigatuma ugubwa neza.

Kunywa amazi meza kandi atetse ni ingenzi.

Biba byiza kurushaho iyo umubyeyi agendeye kure inzoga ‘itabi n’ibindi biyobyabwenge.

Ngayo nguko rero icyatuma umubyeyi wabyaye asubirana uburanga nk’ubwo yahoranye mbere ku buryo abasore bakongera bakamukenera.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com

Related posts