Ese kubera iki Gen Muhoozi yasabye imbabazi Amerika nyuma yo kuyibasira?

 

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwibasira Ambasade yazo iri i Kampala.
Gen Muhoozi amaze iminsi yandika ku rubuga nkoranyambaga rwa X ko ashaka umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yaba ari muzima cyangwa se yapfuye.

Uyu munyapolitiki aheruka mu rugo rwe mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira uwa 16 Mutarama 2026. Icyo gihe, hashize amasaha make amatora y’Umukuru w’Igihugu arangiye, abashinzwe umutekano bagiye kumuta muri yombi, arabacika.Kuri uyu wa 29 Mutarama, Bobi Wine yatangaje ko nta musirikare ushobora kumenya ahantu aherereye, kuko ngo ahishwe n’abantu. Yabwiye Gen Muhoozi ati “Ngaho mfata niba wabishobora.”

Mu gitondo cy’uyu munsi, Gen Muhoozi yatangaje ko amakuru y’ubutasi yahawe yemeza ko Bobi Wine yahunze abifashijwemo na Ambasade ya Amerika, bityo ko ubufatanye bwabaga hagati y’impande zombi bwahagaritswe.

Yagize ati “Twebwe nk’ingabo za Uganda, duhagaritse ubufatanye bwose n’ubuyobozi bwa Ambasade ya Amerika i Kampala. Burimo ubujyanye n’imirimo yacu muri Somalia.”Mu bundi butumwa, uyu musirikare yanditse ko ubufatanye bwa Uganda na Amerika mu bijyanye n’umutekano bwasubiye inyuma kuva mu 2015, bigizwemo uruhare n’abayobozi b’iyi Ambasade.

Gen Muhoozi yanditse ubutumwa bwa gatatu kuri X, amenyesha abamukurikira ko yasibye ubutumwa bwibasira Ambasade ya Amerika, nyuma yo gusanga ko bwari bushingiye ku makuru atari yo yari yahawe.Ati “Ndagira ngo nsabye imbabazi inshuti zikomeye zacu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bw’ubutumwa bwa kare namaze gusiba. Nari nahawe amakuru atari yo. Navuganye na Ambasaderi wa Amerika mu gihugu cyacu kandi ibintu byose bimeze neza. Tuzakomeza ubufatanye mu bya gisirikare nk’uko bisanzwe.”

Gen Muhoozi yasobanuye ko Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye, Adonia Ayebare, ari we wakemuye bwangu ikibazo yari afitanye na Ambasade ya Amerika. Yamusabiye kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.