Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ese koko ibyo abantu bavuga byose biba ari ukuri? Benshi bakunze kuvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina ari umuti wa burundu w’ ibiheri byo mu maso, ese babiherahe babivuga?

Iyo umuntu arwaye ibiheri mu maso , usanga benshi bakunze ku mubwira ko agomba gukora imibonano mpuzabitsina ko ari wo muti wa burundi ukomeye w’ ibiheri , ese ibi byaba ari ukuri cyangwa ni ibinyoma?

Uko twagiye dukura nibwo tugenda tunasobanukirwa byinshi bigiye bitandukanye , icyo twamenye ni uko guhuza ibitsina bidakiza indwara y’ ibiheri mu maso..

Hanze aha rumwe mu rubyiruko ruracyafite amakuru ko iyo umukobwa arwaye ibishishi maze agakora imibonano mpuzabitsina cyangwa se agasigaho amaraso y’imihango bikira.

Nahoze nkora ubushakashatsi ngo ndebe aho ibi byavuye ariko ntibyoroshye kumenya aho imyumvire nk’iyi iba yaraturutse.

Igitangaje kandi ni uko iyi myumvire iri hose; haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Iby’uko ibishishi bishobora gukizwa no gukora imibonano mpuzabitsina ni ibintu abantu bose bajyaho impaka.

Ni nka rwa rwenya ruti “Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana”. Ariko iby’uko kwisiga amaraso y’umukobwa wagiye mu mihango bikiza ibishishi byo si byo. Ni abadasobanukiwe babivuga.

Rero muri iyi nkuru turibuze kurebera hamwe niba koko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y’ibishishi.

Ese abantu bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza ibishishi babihera he?

Ubushakashatsi bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina myiza (Ni ukuvuga ubyemerewe kandi nta ngaruka bizakugiraho) bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu.

Muri zo harimo no kugabanya stress. Nkuko kandi twabibonye mu nkuru yacu ku ndwara y’ibishishi, stress zongera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara.

Rero hari abitwaza iyi ngingo maze bakemeza ko gukora imibonano mpuzabitsina bikiza indwara y’ibishishi.

Nibyo imibonano mpuzabitsina ishobora kugabanya stress ariko iyo abayikora batashakanye akenshi niyo iba imbarutso y’ukwiyongera kwa stress ahubwo naya ndwara washakaga kuvura ikiyongera.

Hari abantu kandi batekerezako gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya imisemburo mu mubiri w’umuntu maze icyateraga ibishishi kikavaho.

Niba nawe utekereza muri ubwo buryo reka ngukurire inzira ku murima.

Imisemburo tuvuga ntabwo ari amasohoro ngo ibe yasohoka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ubundi abantu bose baba abakora imibonano mpuzabitsina cyane cyangwa se abatayikora namba, bagira urugero rw’imisemburo bagira kandi akenshi ijya kungana. Rero ubwinshi by’imisemburo ntibwiyongera kubera imibonano mpuzabitsina.

Bene iyi myumvire itariyo ku misemburo iriganje ahantu henshi kandi igisekeje ni uko iba ivuguruzanya.

Ni nka kwa kundi abantu bajya babona umukobwa ufite amabere manini bagahita bafata umwanzuro ko afite imisemburo myinshi ngo yatewe nuko akora imibonano mpuzabitsina cyane! Nonese iyo bigeze ku mabere imibonano mpuzabitsina yongera imisemburo naho ku bishishi ikayigabanya? Ni ibinyoma.Ukuri ni uko imibonano mpuzabitsina idakiza ibishishi.

Related posts