Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ese koko byari bikwiye ko umwarimukazi yakwirukanwa ku kazi kubera imiterere ye irangaza abanyeshuri b’abahungu?

Umwarimukazi wigisha ubugeni yasabiwe kwirukanwa burundu ku kazi kubera ababyeyi benshi bamushinja ko arangaza abanyeshuri kubera imyambarire ye n’ umubiri we bishotora abanyeshuri yigisha cyane cyane abahungu.

Uyu mwarimu ufite imiterere ikurura benshi akunze gushyira ku rubuga rwa Instagram amafoto ye yambaye imyenda igaragaza imiterere ye mu ishuri. Mu gihe ababyeyi bamwe basabye ko uyu mwarimu yakwirukanwa kuri iri shuri , abandi bamugiriye inama yo guhindura imyambarire ye kuko ngo ituma abenyeshuri badakurikira amasoma ahubwo bakarabya indimi.

Iyi myambarire ishotorana ntabwo iri muri gahunda y’ amasomo uyu mwarimu yigisha. Uyu mwarimukazi wo mu ishuri ribanza yigisha yambaye imyenda imuhambiriye , ariyo mpamvu ababyeyi babo bana barakaye bakavuga ko ibyo akora ari” ubwihebe” kandi ” no gushaka kurangaza abana”.

Uyu mwarimukazi ukomoka ahitwa New Jersey muri Amerika ntabwo higeze hatangazwa izina rye ryuzuye ariko akurikirwa n’ abantu 870.000 kuri konte ye ya Instagram ya @ToyboxDollz, aho ashyira amafoto yafatiwe mu ishuri rye.Ngo uyu mwarimu amaze kumenya iki kibazo, yagiye Live kuri Instagram, avuga ko umubiri we utagomba kuba ikibazo ku muntu uwo ari we wese. Ati“ Kuki ngomba kujya impaka n’abantu ku bijyanye n’imiterere yanjye? Mfite ubwoba ko aricyo kintu muzi? Ntabwo nabeshya. Ubwa mbere natekereje ko bisekeje kandi nongeye gushyira hanze ibintu byose. Ariko ntibikiri urwenya kandi bitangiye kumbangamira. Sinzi ibiri kubera ku isi. “

Akomeza agira ati “Nabonye abagabo bamwe bavuga ibintu bimwe by’ubusazi, ariko nigisha abana kandi nta we mu ishuri ubitekereza.”Ndi umwarimukazi mwiza rwose.Mfite abanyeshuri banyandikira mu gihe cy’ibiruhuko bansaba umukoro wo mu rugo. Bakunda ubugeni [ubuhanzi]. Nkunda kwigisha ubuhanzi. Nkunda gukorana n’abana mu guhanga ibihangano. ”Hari abantu bamwe bashimye uyu mwarimu ” ishyaka” mu kazi ke kadu bamwibutsa ko ” abamwanga batabura”.

Hagati aho , yabonye umufana utangaje , Umuparaperi uzwi cyane Fat Joe, wakoze amashusho avuga ko abanegura uyu mwarimu bashaka ko yirukanwa ku kazi ke.

Related posts