Drones za FARDC zarashe mu mujyi wa Goma , humvikana urusaku rukomeye

 

Indege z’intambara zitagira abapilote zizwi nka drones, zivugwa ko ari iz’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zarashe mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Itangazo ryasohowe n’ihuriro AFC/M23 mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 rivuga ko icyo gitero cyagabwe kigamije ibice bituwemo n’abantu benshi.

Iryo huriro rivuga ko icyo gikorwa cyabereye kure cyane y’imirongo y’urugamba, rishinja ubutegetsi bwa Kinshasa kugaba igitero cyashyiraga mu kaga abasivili.

Mu itangazo ryaryo, AFC/M23 yagize iti: “Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ni ugushotorana kutakwihanganirwa, kigamije agace k’umujyi gatuwe n’abantu benshi kandi gishyira mu kaga ibihumbi by’abasivili b’inzirakarengane.”

AFC/M23 ivuga ko ibitero by’indege zitagira abapilote ndetse n’iby’intwaro ziremereye bikomeje ku mirongo itandukanye y’urugamba.

Amakuru yamenyekanye ni uko ibyo bitero by’indege zitagira abapilote byagabwe ahagana saa kumi z’ijoro, bikaba byari bigambiriye ibice bivugwamo ko bituwemo n’abakire ndetse n’abayobozi ba AFC/M23.

Bivugwa ko drones zigera kuri ebyiri zashwanyujwe, bigatuma urusaku rukomeye rwumvikana mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma, cyane cyane ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Kugeza ubu AFC/M23 ntiratangaza niba hari abantu baguye muri icyo gitero. Gusa amakuru amwe avuga ko izo drones zasenywe ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko kuri “Plage du Peuple.”