Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DRCongo: Umujenerali wa FARDC wagaragaje imbaraga nke mu kurwanya imitwe ya M23 yahinduriwe inshingano, inkuru irambuye..

Ubuyobozi w’ Igisirikare cya FARDC muri DR Congo , bwahinduye Maj Gen Cirimwami Nkuba Peter wari uyoboye ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bizwi nka Sukora 2.Uyu mujenerali bivugwa ko yagaragaje imbaraga nke mu kurwanya umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko uyu musirikare wayoboraga ibi bikorwa byo kurwanya umutwe yitwaje intwaro muri Kivu ya Ruguru , yahinduriwe inshingano hagendewe ku itangazo ry’ Umugaba Mukuru wa FARDC , Célestin nyuma yo gutegekwa n’ Umugaba w’ Ikirenga Perezida Felix Tshisekedi.

Ikinyamakuru Media Congo dukesha ano makuru cyatangaje ko yasimbuwe na Brig Gen Bitangalo Balume Clément ariko na we akaba aje gukora mu buryo bw’agateganyo.

Maj Gen Cirimwami Nkuba Peter yahise yoherezwa mu bikorwa bya gisirikare bizwi nk’ Akarere ka 32 by’ umwihariko biri kubera mu Ntara ya Ituri byiganjemo ibyo kurwanya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda na wo uri muri DR Congo.

Bivugwa ko uyu Mujenerali yanenzwe kurangwa n’ imbaraga nke mu kurwanya umutwe wa M23 , aho imiryango itari iya Leta yavuze ko yasuzuguye ibi bikorwa.Ni na we kandi uherutse guta imodoka ya Gisirikare, igahita ifatwa na M23, ikaba na yo iri mu bikoresho uyu mutwe uherutse kwerekana ko wambuye FARDC.

Izi mpinduka zakozwe mu bikorwa by’ Igisirikare cya FARDC , zinateganga ko Lt Gen Yav Irung Philémon na we agirwa umuyobozi w’ Akarere ka 3 muri ibi bikorwa bya Sukola 2 naho LT Gen Ndima Kongba Constant akaba yagizwe Guverineri w’ Intara ya Kivu ya Ruguru ubu iyobowe n’ Igisirikare aho yategetswe kugenzura ibikorwa by’ imiyoborere gusa ndetse n’ ibya Politiki.

Related posts