Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

DRC : M23 irashinjwa gukubita inkoni abaturage banze kwifatanya nayo

Umutwe w’inyeshyamba za M23 urwanira n’ingabo za Leta ya Congo FARDC mu burasirazuba bw’iki gihugu, umaze igihe uri mu mirwano ikomeye na FARDC. Ni imirwano yaje gutuma M23 yigarurira umugi wa Bunagana ndetse ikaba iri no mu mirwano muri teritwari ya Rutshuru n’utundi duce two mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu M23 irashinjwa gukubita inkoni abaturage ibahora ko banze kwifatanya nayo.

Mu kandi gace kamaze kwigarurirwa na M23 kitwa Kabindi, abaturage banze kwifatanya n’uyu mutwe mu rugamba uhanganyemo n’ingabo za Leta ya Congo FARDC. Aba baturage M23 ibahora ko banze kuyiyoboka maze nayo si ukubakubita yivayo.

Mu mirwano yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ikabera muri utu duce twa Twchengerero Tchanzu na Rwankuba, ihanganishije ingabo za Leta ya Congo FARDC na M23, abaturage basabwe na M23 kubereka inzira ya bugufi yerekeza Rwankuba kugirango bakate inzira y’ingabo za Leta FARDC.Urukiko rwaciye MTN akayabo nyuma yo gutsindwa mu rubanza yarezwemo n’umuhanzi ukomeye

Aba baturage banze kwereka M23 inzira ya bugufi yerekeza Rwankuba kugirango ibone uko ikata inzira y’ingabo za Leta, M23 yarabafashe irabahondagura ibagira intere. Yabakubise ibashinja ko banze kwifatanya nayo muri iyi mirwano yaje kurangira M23 yigaruriye aka gace babarizwamo.

Related posts