Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DRC : Imirwano ikomeye muri Rutshuru iracyakomeje, hari abaturage babuze aho bahungira

Imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 iracyakomeje mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Rutshuru ibintu byakomeye, ntibahwema kumva urusaku rw’imbunda n’amasasu. Iyi mirwano yatumye hari abaturage babuze aho bahungira

Ni intambara ihanganishije ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC na M23 mu burasirazuba bw’iki gihugu. M23 imaze igihe kingana n’ukwezi ije mu isura nshya maze ikubita ingabo za Leta ya Congo izirukana mu mugi wa Bunagana ihita itangaza ko iwigaruriye.

Nyuma yo kwigarurira Bunagana, M23 ntiyarekeye. Yakomeje intambara yo kwigarurira n’utundi duce two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane utubarizwa muri teritwari ya Rutshuru. Imirwano ikomeye yumvikanye mu duce nka Bweza, Tchengerero, Tchanzu n’utundi. Uyu mutwe ukanavuga ko ufite gahunda yo kwigarurira agace ka Goma gahana imbibi n’u Rwanda.

Imirwano y’ejo ku itariki ya 4 Nyakanga yumvikanye mu duce tutari tumenyerewemo intambara ariko two muri teritwari ya Rutshuru twa Bikenge muri gurupoma ya Kisigari. Amakuru aturuka muri Rutshuru avuga ko imirwano y’ejo muri Bikenge yubuye nyuma y’iminsi micye hari igisa n’agahenge ku baturage batuye muri aka gace.

Ni imirwano yatumye abaturage benshi bakwirwa imishwaro barahunga, ariko ku rundi ruhande hari abaturage babuze aho bahungira kuri ubu bakaba bagowe n’ubuzima hagati y’amasasu. Bamwe bari guhungira mu isantere ya Rutshuru mu gihe abandi baheze rwagati mu mirwano y’ingabo za Leta ya Congo ihanganyemo na M23.

Related posts