Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

DR Congo ibintu bikomeje kudogera. hamenyekanye igituma M23 ihora itsinda ingabo za leta. ese Congo iribwemere kuyoborwa na Gen Sultan Makenga uyobora M23? soma witonze!

Hashize amezi abarirwa muri 3 intambara ikomeye hagati y’abasirikare ba Leta ya Congo FARDC ndetse na M23 itangiye. iyintambara yangije byinshi kandi yateje byinshi bitari byiza ariko cyane cyane mubaturage batuye muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo.nubwo ibi byose byabaye ntibyabujeje abarwanyi ba M23 kuba bakwigarurira ibice bitandukanye byagenzurwaga na FARDC ndetse kurubu bikaba byarakomeje kunanirana ko aba barwanyi bakwamburwa uduce bamaze kwigarurira.

Kurubu ikinyamakuru goma 24 kibinyujije kurukuta rwabo rwa Facebook, rwatangaje impamvu ikomeye ituma aba barwanyi ba M23 bahora batsinda ingabo za leta FARDC mugihe abantu benshi bibaza impamvu ibintu nkibi byaba mugihugu gifite abasirikare kinafite ibikoresho bihagije bya gisirikare. wakwibaza ngo baba babitangaje gute? ndagusaba gukomeza gusoma iyinkuru kugeza igeze kumusozo uraza gusobanukirwa.

Kumunsi wo kucyumweru nibwo abaturage batakaga ko baba bakomeje kwamburwa inka zabo n’abagizi banabi ariko aba bagizi ba nabi bakaba baza kubanyaga inka zabo bitwaje intwaro kandi nyamara bakazinyuza kubasirikare ba FARDC ntibagire icyo bababwira, ibi kandi biza bishimangira ibyo bamwe mubasirikare ba FARDC baherutse gutangariza umunyamakuru w’ijwi rya America aho bamubwiye ko kugeza ubu batazi impamvu bari kurwana na M23 mugihe ari bagenzi babo bahoze bakorana basigaye bari muri uyumutwe wa M23.

Kuba rero aba barwanyi baza bagatwara inka z’abaturage muduce ingabo za leta zicungereye bakabihorera, ngo nukuberako aba basirikare ba leta ya Congo kugeza ubu ntibarikumva impamvu y’uru rugamba bamazeho iminsi, ngo ndetse bivugwako iyo minyago abo bajura batwara abaturage baba bayigabana nabamwe mubayobozi bakomeye bo mungabo za FARDC bityo bigatuma abaturage barushaho kugirira iseseme aba basirikare ngo ndetse akaba arinayompamvu nyamukuru ituma abaturage bifuza ko aba barwanyi ba M23 bafata igihugu cyose ngo kuko ubuhamya buturuka muduce aba barwanyi bigaruriye baranezerewe kandi amabandi yashize muri utuduce.

Related posts