Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

DR Congo: Abaturage bataye muri yombi umupolisi kubera gutoteza abaturage.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022, nibwo hacicikanaga videwo ku mbuga nkoranya mbaga , igaragaza umupolisi wo mu Mujyi wa Kinshasa , uri gukururwa n’ abaturage b’ abanye_ Congo bamujyanye kumufunga ngo kubera gutoteza abaturage bari bari gukoresha umuhanda yari arimo. Aba baturage bagizwe n’ insoreresore z’ abanye_ Congo bateruye uyu mugabo bamutwara amaguru adakora hasi , bavuga ko barambiwe gutotezwa na we , ndetse bamwe nti batinyaga no kuvuga ko atoteza umuhanda.

Ngo ibi ntabwo ari ubwa mbere abaturage binubira abapolisi bo muri iki gihugu kubera ukuntu bamunzwe na Ruswa , ngo dore ko iyo umihiseho atakwatse akantu biba ari amahirwe.

Ibi kandi hari mo n’ ababihuza n’ imibereho yabo muri iki gihugu banavuga ko n’ ubwo nawo ari intica n’ ikize bigoye cyane , bagahitamo rero kwihemba binyuze kwambura abaturage utwabo.

Related posts