Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

DR Congo: Abantu barenga 20 bashimuswe , inzu zirenga 30 ziratwikwa, inkuru irambuye….

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2022, mu gutero cyagabwe n’ umutwe witwaje intwaro wa ADF mu gace ka Lumamisa , muri Ituri muri DR Congo , abantu barenga 20 bashimuswe ndetse inzu zirenga 30 ziratwikwa. Nk’ uko Radio Okapi yabitangaje ,abaturage bagerageje kuzimya inkongi zari zibasiye inzu zabo ariko biba iby’ ubusa.

Sosiyete sivile muri kariya gace yatangaje ko ingabo za FARDC zaje gutabara zisubiza inyuma abo barwanyi , ariko bamaze kwangiza byinshi , birimo inzu zatwitswe. Uretse ibyo , ngo banashimuse abantu benshi babajyana ahantu hatazwi.

Umutwe wa ADF ukomeje guteza umutekano muke muri Ituri , nubwo hakomeje ibikorwa byo kuwuhashya bigirwamo uruhare n’ ingabo za FARDC zifatanyije n’ iza Uganda. UPDF Raporo y’ impuguke z’ Umuryango w’ Abibumbye muri RDC , iheruka kuvuga ko guhera mu 2021, ADF yishe abaturage 1300.

Ibyo byatumye abaturage bakora imyigaragambyo ikomeje , bashinja Ingabo z’ Umuryango w’ Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro , ko ntacyo zibamariye bityo zikwiye gutaha.

Related posts