Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore urutonde rw’ ibihugu 5 bifite umubare munini w’ abantu banduye agakoko gatera SIDA. Igihugu kiri ku mwanya wa mbere cyatunguranye.

SIDA ni indwara mbi aho itagira umuti n’urukingo ndetse ihitana abantu basaga miliyoni imwe buri mwaka, kugeza uyu munsi ibihugu bigenda birutana mu mubare w’abanduye iki cyago bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2008 bwerekanye ko abana 1,200 banduraga agakoko gatera SIDA buri munsi, urubyiruko rusaga 2,500 ruri hagati y’imyaka (15-24) n’abantu bakuru 3,700 bari hejuru y’imyaka 25 bose banduraga ku munsi umwe muri uwo mwaka.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ku isi bwagaragaje ko ibihugu bitanu byiganjemo umubare munini w’abantu banduye aka gakoko ko biteye kuburyo bukurikira:

  1. Afurika y’Epfo

Iki gihugu nicyo gisangwa ku mwanya wa mbere n’abantu basaga 8,000,000 babaruwe ko banduye agakoko gatera SIDA.

  1. Mozambique

Iki gihugu nicyo gisangwa ku mwanya wa kabiri n’abantu basaga 2,500,000 babaruwe ko banduye agakoko gatera SIDA.

  1. Nijeriya

Iki gihugu nicyo gisangwa ku mwanya wa gatatu n’abantu basaga 2,400,000 babaruwe ko banduye agakoko gatera SIDA.

  1. Kenya

Iki gihugu nicyo gisangwa ku mwanya wa kane n’abantu basaga 1,700,000 babaruwe ko banduye agakoko gatera SIDA.

  1. Tanzaniya

Iki gihugu nicyo gisangwa ku mwanya wa gatanu n’abantu basaga 1,600,000 babaruwe ko banduye agakoko gatera SIDA.

Akenshi ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA mu baturage batuye igihugu runaka usanga buterwa n’imyumvire igendanye n’imyitwarire yo guhuza ibitsina nk’abadakozwa gukoresha ubwirinzi cyangwa abatitabira gahunda yo gucyebwa hakiyongeraho imico yo gusangira ibyuma bikomeretsa nk’inshinge cyangwa imihango yo kunywana no gusangirira ku miheha.Tugirwa inama yo guhindura imyitwarire igendanye n’ubuzima bwa buri munsi kugirango duhashye SIDA

Related posts