Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore urugutegereje wa mukobwa we , bihagarike mu maguru mashya niba ukunda gukoresha ibinini byica intang* nyuma yo gukora imibonan* mpuzabitsina

Uyu mugore yabuze icyo akora akeneye Inama zanyu: Yamaranye imyaka itatu abana n’ umugabo none yasanze afite umugore n’abana. Dore agahinda uyu mugore yahuye nako…

Ku bagore cyangwa abakobwa bakunda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, akenshi usanga biyambaza ibinini byica intanga (Contraceptive pills) kugira ngo batabasha gutwara inda.

Ibi binini binazwi nka ’Morning after Pills’, bigizwe n’amoko atandukanye; bikaba bikoreshwa byibura bitarenze amasaha 72 umuntu akoze imibonano mpuzabitsina.

Abakora mu bijyanye n’imiti basobanura ko bishobora guhindura ukwezi k’umukobwa, itariki yo kujya mu mihango ikigira imbere cyangwa inyuma.Ku bari munsi y’imyaka y’ubukure, ni ibinini bishobora kwangiza imisemburo yabo.

Bene ibi binini usanga bihuriye ku bushobozi bwo gutuma intanga guhura, ku buryo bibuza intanga kwinjira aho izakurira muri nyababyeyi.Mu buryo busanzwe mu gihe cy’iminsi itatu, intanga iba yamaze kwinjira muri nyababyeyi. Icyo gihe rero ibi binini ntacyo byafasha ubinyoye.

Bimwe muri ibi binini biboneka muri za farumasi zitandukanye harimo ibyitwa Levonelle cyangwa Ellaone ab’igitsina gore bakunze kwifashisha nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Imbuga nka Healthline.com na hra-pharma.com zihuriza ku kuba n’ubwo bizwi ko biriya binini birinda gusama, hari ibibazo rusange uwabikoresheje ashobora guhura na byo nko gucika intege, kugira iseseme ishobora gutera kuruka, isereri, kuribwa mu nda n’ibindi.

Hejuru y’ibi ariko inzobere zivuga ko ibi binini iyo bikoreshejwe inshuro nyinshi, ubikoresha ashobora kwisanga afite ikibazo muri nyababyeyi ku buryo kubyara kuri bishobora kuba inzozi bijyanye no kuba igihe cyose atwaye inda igenda ivamo.

Nka ellaOne kandi bivugwa ko itizewe 100%, kuko nk’iyo ubifashe mbere y’amasaha macye ukoze imibonano mpuzabitsina amahirwe yo gusama n’ubundi agera kuri 86%.

Ni ngombwa kumenya kandi ko ibi binini bihindura igihe umukobwa yagiraga mu mihango, ku buryo ishobora kuza mbere cyangwa igatinda ugereranije n’igihe umukobwa yari asanzwe ayigiramo; ikindi umukobwa wari usanzwe afite ukwezi kudahindagurika bikaba bishobora gutuma kujya guhindagurika.Izindi ngaruka nk’uko ziriya mbuga zibivuga harimo kuva cyane mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, ndetse igihe yayimaragano kikaba gishobora kwiyongera.

Related posts