Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Dore udushya twabereye mu gitaramo cya Rap City. Amafoto

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2022, habaye igitaramo cyiswe RaP City cyahariwe abakora injyana ya Rap gusa.Ni igitaramo cyabereye muri BK Arena cyitabirwa n’abafana batari benshi cyane nk’abasanzwe bitabira ibindi bitaramo bisanzwe bibera muri iyi nyubako.

Rap City ni igitaramo cyahuje abaraperi bo mu kiragano gishya ndetse n’abo mu kiragano cya mbere.

Dope Zilha yakuyemo ikabutura

Umuraperi Dope Zilha yinjiye ku rubyiniro ari ku igare aririmba indirimbo ze zirimo “Twubahwe” na “Zararyoshye”.

Ajya kuva ku rubyiniro Zilha na mugenzi we wari uri kumufasha, bakuyemo amakabutura n’inkweto bari bambaye basigara bambaye amasokoreki, abantu basigara bifashe ku munwa.

Mistaek yahanutse ku rubyiniro

Umuhanzi Mistaek yatumiwe muri iki gitaramo kugira ngo aririmbe indirimbo ye yise Ku Cyaro ifite abakunzi benshi cyane.

Ni indirimbo imara umunota umwe gusa, Mistaek yagombaga gukoresha aya masegonda 60 kugira ngo ashimishe abakunzi be dore ko ari ubwa mbere yari ayiririmbye mu gitaramo kinini.Habura amasegonda make ngo indirimbo irangire, Mistaek yashimiye kuririmbana n’abafana be ntiyamenya imbibe z’urubyiniro birangira ahanutse ndetse ava ku rubyiniro atyo.

Umuhungu wa Bushali yatunguranye

Umwami wa KinyaTrap, Bushali, yinjiye ku rubyiniro ari kumwe n’umuhungu we witwa Bushali Moon ufite imyaka ibiri.Uyu mwana nubwo akiri igitambambuga yerekanye ko ari umuhungu w’umuhanzi. Bamushyize hasi afatanya na se arabyina karahava. Ni umwana wagaragaje ko ari umukunzi w’umuziki ku buryo banamukuye ku rubyiniro akagenda atabishaka.

Arie Wayz na Kivumbi bagowe no kuyobora

Mbere y’uko Fireman ajya ku rubyiniro  Lucky wari wayoboye iki gitaramo yahaye umwanya Kivumbi na Ariel Wayz ngo bayobore igice cyari gisigaye.Aba bahanzi berekanye ko mu mpano bafite hatarimo iyo kuvuga kuko bivugiraga nk’abasoma misa.Byabaye ngombwa ko Lucky Nzeyimana ahagoboka abafasha gushyushya abafana bari batangiye gukonja.

Oda Paccy urubyiniro rwamunnyuzuye

Umuraperikazi Oda Paccy yari amaze igihe kinini atagaragara ku rubyiniro, yongeye guhura n’abafana be.Yahereye ku ndirimbo yise “Ibyatsi” abafana bamufasha kuyiririmba irangiye akurikizaho Imbere Muri Njye aheruka gusohora.

Iyi ndirimbo Oda Paccy yayigiriyeho ibibazo kuko iyo bari bari batanze yari igice. Ibi byatumye DJ Toxxky ava ku rubyiniro na Oda Paccy na we abibonye ashaka kuvaho ariko MC amusaba kuririmbira abakunzi be mu buryo bwa Free style.

Related posts