Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Dore uburyo Umupasiteri yagiye mu ijuru kubonana n’Imana intumwa petero igashaka ku murongo r* a

Muri Tanzania, umupasiteri Zumaridi uzwi ku mazina ya Mfalme Zumaridi yateje ururondogoro nyuma yo kuvuga ko aherutse kujya mu ijuru kubonana n’Imana hanyuma intuma Petero agashaka ku murongora undi akabyanga.

Uyu Mfalme Zumaridi mu mpera ziki cyumweru aherutse gutangaza  ko avuye mu ijuru kubonana n’Imana kandi ko hari byinshi yaboneye mwijuru.

Muri Video yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza uyu mukozi w’Imana Zumaridi avuga ko ubwo yageraga mu ijuru ngo yasanze Petero kurugi hanyuma ngo Petero aramubwira ngo nimwiza nareke amugire umugore ( Amurongore) hanyuma uwo mukozi w’Imana aramwangira, mu busanzwe uyu mudam w’umukozi w’Imana akunze kumvikanisha uburyo afite imbaraga nyinshi zishingiye ku bitangaza  Imana Imukorera.

Nyuma yaho iyo video isakariye muri Rubanda, leta ya Tanzania yahise isohora itangazo ribuza ibitangazamakuru by’umwihariko Radio na Television gutangaza no gusakaza inkuru zivuga ku myemerere y’madini n’amatorero kuko ngo biteza urujijo muri Rubanda.

Uyu umukozi w’Imana aherutse kuva muri Gereza ubwo yari yarakatiwe n’inkiko imyaka ibiri  kucyaha cyo gutambamira inzego z’umutekano ubwo zakoraga iperereza iwe murugo.

Related posts