Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dore impamvu habayeho operasiyo yafatiwemo abarimo indaya n’ ibisambo bafatirwa ahazwi nko muri ” Korodoro’ bajyanwa kugororwa

 

 

Iyi ni Operasiyo yakozwe kubufatanye n’inzego z’umutekano zitandukanye ‘Joint Target Operation’, kuva saa 20h00 kugeza saa 22h00 z’ijoro.Iyi Operation yakozwe hagamijwe gukumira no guta muri yombi abakekwaho ibyaha bitandukanye bimaze gufata indi ntera muri kariya gace.Ni agace kazwiho kuba indiri y’indaya , ubujura , ubusinzi bukabije , kuburyo ushobora kuhagera kumanywa yihangu, ukagira ngo uri muyindi Si.

Ubwo inzego z’umukeno zahageraga benshi bakwiriye imishwaro ariko abskora umwuga w’uburaya bagera kuri 18 batabwa muri yombi.Aba bakora uburaya bafahafatiwe bari mu mwaka 18 na 30.Aha hafatiwe abandi basore bakekwaho gukora ubujura bagera kuri 10 bivugwa ko bakorana bya hafi n’abo bakora uburaya mugucuruza abaguzi bazo ndetse no kwambura abahisi n’abagenzi.

Muri iyi Operation hafatiwemo inzererezi dore ko abasanzwe mutubare basabwe kwerekana ibibaranga , maze hafatwa 4 batabwa muri yombi.

Hafashwe kandi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 bivugwa ko ari umuzunguzayi muri aka gace.Abateza urusaku bahawe gasopo , ndetse hafatwa ibyuma burimo ; Bufure , Mixer na mudasobwa byatezaga urusaku.Abenshi mubafatiwe muri iyi Operasiyo bari bahaze inzoga zirimo izikomeye bose bajyanywe Transit Center i Gikondo.

Related posts