Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Dore icyo umugore wa Meddy yasubije abantu bavuga ko yamuhondaguye

Umuhanzi Meddy yahaye urw’amenyo inkuru zimaze iminsi zivuga ko akubitwa n’umugore we, Abicishije kuri Instagram yifashishije inkuru imwe yanditswe igitangazamakuru cyo kuri interineti arangije arandika ati ” kuki bankora bibi?” akurikizaho akamenyetso ku guseka 😂. Meddy yanasabye umugore we Mimi Mehfra gusobanura iby’ihohoterwa ashinjwaAti “Kuki bankora ibintu nk’ibi koko, Mimi ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe.”

Uyu mugore we yaje abihuhura, aha inkwenene abavuga iby’uko ahohotera umugabo we, ati “Icyiza ni uko nkeneye umusemuzi, icyakora rubanda bagira igihe!”

Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y’igihe kinini bakundana. Bibarutse imfura yabo mu 2022.

Aba bombi ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa muri Kanama 2017.

Related posts