Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dore icyabaye cyatumye umwana w’ imyaka icyenda apfira mu cyuzi ubwo yari agiye koga

 

Mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru ibabaje aho umwana w’ imyaka icyenda ,yapfiriye mu cyuzi gihangano cya Gakomo, aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Buhabwa, mu Murenge wa Murundi.

Inkuru mu mashusho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Bushayija Benon, yavuze ko uwo mwana wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yajyanye n’abandi kuvoma, birangira banyuze mu rihumye abarinzi b’icyo cyuzi bajyamo baroga, umwe aheramo.Ati “Uwo mwana w’imyaka icyenda rero yajyanye na bagenzi be kuvoma birangira bagiye koga mu cyuzi kiri hafi aho, bagezemo uwo mwana aheramo abandi bajya gutabaza abaturage, bahageze basanga yamaze kwitaba Imana. Twahageze rero natwe turamushakisha birangira umubiri we tuwubonye.”

Gitifu Bushayija yakomeje avuga ko nyuma yo gukuramo umurambo w’uwo mwana, basabye abaturage kwirinda abana kuvogera icyo cyuzi kuko bashyiriweho ivomo ryiza kandi riri hafi yabo.Muri uyu Murenge ngo hubatswe amavomo menshi kugira ngo arinde abaturage kujya kuvoma mu byuzi bikoreshwa mu kuhira inka, cyangwa mu kuhira imyaka.

 

 

 

Related posts