Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dore icyabaye cyatumye umunyezamu apfira mu kibuga ubwo yari amaze gukora igikorwa cy’ ubutwari

 

 

 

Hirya no hino hasakaye inkuru yakababaro , aho umunyezamu w’ imyaka 25 yapfuye nyuma y’ akanya gatoya akuyemo Penaliti mu mukino ikipe ye ya Winkel Sport B yari ihanganyemo na Weatrozebeke zo mu Bubiligi.

Amakuru avuga ko iyi kipe y’ uyu munyezamu witwa Arne Espeel yari iyoboye n’ibitego 2-1 ubwo abo bari bahanganye bahabwaga penaliti mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.

Uyu munyezamu yakoze akazi ke neza,agumisha ikipe ye mu mukino akuramo iyi penaliti, Icyakora nyuma yo kwishimira iki gikorwa cy’ubutwari,yahise yitura hasi,abafana n’abakinnyi barumirwa.

Abaganga bahise birukira mu kibuga gutabara uyu mukinnyi ariko ntibyagira icyo bitanga kuko yahise apfa nyuma yo kugezwa mu bitaro, Uyu mukino wo mu cyiciro cya karindwi wahise usubikwa.

Ikibabaje kurusha ibindi,ababyeyi ba Espeel n’umuvandimwe we Aaron wari wicaye ku ntebe y’abasimbura,barebye aka kaga karimo kuba, Nyuma y’uru rupfu,ikipe ye yagize iti “Arne yadukiniye kuva akiri umwana kandi buri wese yamukundaga.

Ntabwo byumvikana ukuntu ikintu nkiki cyaba ku muntu muto.Yari afite ubuzima bwiza kandi ari umusore muto.

Umuyobozi wa Siporo wa Winkel,Patrick Rotsaertyoongeyeho ati “Iki ni ikiza kandi ni agahinda kuri twe.Arne yari umusore w’igikuniro wahoraga ashaka gufasha abandi.Ni igihombo gikomeye ku muryango we n’ikipe.”

Abakinnyi n’abayobozi b’ikipe bakoze urugendo rwo kwibuka uyu mukinnyi bazenguruka imihanda igize agace ka Sint-Eloois-Winkel muri West Flanders.

Related posts