Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Dore ibyo wamenya kuri wamukobwa wavugishije benshi kubera imyambarire.

Muri Werurwe uyu mwaka, ubwo habaga Paris Fashion Week, Rihanna yitabiriye ibirori byo kumurika imideli bya Dior yambaye imyambaro y’ibara ry’umukara gusa. Uwo mwambaro wakozwe na Dior, waraboneranaga ku buryo umuntu yabonaga isutiye (bra) ndetse n’ikariso. Igice cy’imbere ku nda cyarabonekaga hamwe n’ahandi hose ku mubiri we.

Imyambarire imeze nk’iyo yagaragaye i Kigali muri BK Arena ubwo habaga igitaramo cya Tayc. Abantu batabimenyereye baratunguwe maze bibaza ku mukobwa wari wambaye atyo.

Amazina ye nyakuri ni Mugabekazi Liliane. Ku mbuga nkoranyambaga azwi nka Lilly Kamy.

Ni umukobwa umurika imideli, ndetse akunda kwifashishwa mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye mu gihugu.

Ari mu yitwa Ina million ya Safi Madiba na Harmonize ndetse na Mamacita ya Uncle Austin na Victor Rukotana.

Imyambarire ye yavuzwe cyane kurusha n’uburyo igitaramo cyabereye muri BK Arena cyagenze, bamwe barayinenga, abandi bati mureke abantu baryoherwe n’ubuzima uko bashaka.

Related posts