Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore ibyiza uzahura nabyo mu gihe unyoye amazi arimo concombre ku buzima bwawe , uzagira umubiri umeze nk’ uwa Dumba ukora akazi ko gutema ibiti muri Canada

Menya ibyiza byo kunywa amazi arimo concombre ku buzima bwa muntu birimo ko kurinda umubyibuho ukabije.

Uruhu rwiza:Muri concombre harimo ibisohora imyanda mu mubiri ndetse na za vitamin naho amazi yo azwiho kurwanya umwuma no gusukura umubiri. Uruvange rwabyo rero rwirukana imyanda ishajisha uruhu, rukarwanya iminkanyari yaruzaho, ndetse rukanarwanya utubara tuza ku ruhu kubera gusaza

Kugabanya ibiro:Amazi arimo concombre atera igihagisha. Ndetse anarinda inyota dore ko hari igihe ugira inyota bikagendana no gusonza. Niba wifuza kugabanya ibiro, ifunguro ryawe rinini ribeho aya mazi kuko akurinda kuryagagura cyangwa kurya byinshi.

Umutima:Concombre ikungahaye kuri potasiyumu uyu ukaba umunyungugu mwiza ufasha abafite ikibazo cy’umutima. Ubwinshi bwayo mu mubiri bugabanya igipimo cya sodiyumu, iyi ikaba mbi kuko ubwinshi bwayo mu mubiri butera umuvuduko ukabije w’amaraso. Kunywa aya mazi rero birwanya indwara z’umuvuduko, stroke, n’izindi zifata umutima.

Uburemere bw’amagufa:Nubwo muri concombre hatabamo imyunyungugu myinshi ariko habamo silicium na manganese, imwe mu myunyungugu umubiri udakenera ari myinshi, ariko ikenerwa ngo amagufa agire ireme. Kunywa aya mazi rero birafasha kugira amagufa afite ireme bikakurinda za rubagimpande n’izindi ndwara zifata amagufa uko usaza.

Kongera amavangingo:Amavangingo, amazi, amanyare nkuko byitwa mu mazina atandukanye byiyongera iyo umubiri woroshye kandi urimo amazi menshi. Kunywa amazi arimo concombre rero ni bumwe mu buryo bufasha abagore kongera aya mavangingo.

Kanseri:Muri concombre habamo cucurbitacin iki kikaba ikinyabutabire kiboneka muri yo gusa kikaba kizwiho gusohora imyanda mu mubiri by’umwihariko kunywa amazi arimo concombre bigafasha kurwanya kanseri ya porositate ku bagabo, n’izindi kanseri zinyuranye muri rusange.

Gusukura:Kunywa aya mazi bizatuma unyara kenshi bityo uko unyara ube uri gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri. ibi bizakorwa vuba kandi birinde ko hari imyanda n’uburozi byakibika muri wowe.

Gukomeza imikaya:Muri concombre habonekamo silicium idakunze kuvugwaho cyane nyamara ikaba ari ingenzi mu gutuma ugira imikaya ikomeye kandi ikora neza.

Aya mazi ategurwa ate?

Gutegura aya mazi ntibigoye kandi ni ibintu nawe wakikorera. Icyo usabwa ni ukuba ufite amazi meza na concombre gusa.

Sukura concombre uyikatemo uduce mu muzenguruko (ntuyihate). Niba ushaka amazi yuzuye ikirahure urakata udusate 4 gusa ariko ushaka litiro ukoresha concombre yose

Suka amazi mu cyo uvangiramo hanyuma ushyiremo twa dusate twa concombre

Niba wabona balafu yishyiremo kugirango twa dusate twa concombre tutareremba.

-Utayifite ukoreshe ibindi birusha uburemere concombre ku buryo zijya ku ndiba ntizirerembe

Bireke gutyo iminota 15 mbere yo kunywa

Nyuma yo kunywa ayo mazi ongera ushyiremo andi kuko ntabwo intungamubiri zirashiramo. Nihashira amasaha 24 za concombre uzijugunye ukate izindi

Related posts