Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dore ibyihishe inyuma y’itabwa muri yombi ku bakozi bakomeye b’akarere ka Nyanza na Gisagara

Nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubinyujije ku rukuka rwayo rwa Twitter rwavuze ko rwafunze abakozi 5 b’Uturere twa Nyanza na Gisagara, barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 tariki ya 18 Werurwe 2023 aho bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro, ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Ubutumwa bwa RIB buvuga ko “Iperereza rikomeje kugira ngo dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

Related posts