Yakunzwe cyane nka Samusure Rulinda cyangwa Makuta muri sinema nyarwanda ariko ubusanzwe yitwa Ernest Kalisa , kuri ubu uyu mukinnyi ntabwo ari kubarizwa mu Rwanda , aho asigaye atuye muri Mozambique , gusa kuri ubu hamenyekanye andi makuru ku rugendo rwe.
Uyu mukinnyi wa Filime usigaye utuye i Maputo muri Mozambique , nk’ uko na we yabyitagarije ko yagiye gushakishirizayo ubuzima. Hari amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi wa Film nubwo akiri ku Mugabane wa Afurika ariko ari mu nzira imuganisha ku wundi Mugabane.
Nk’ uko amakuru abivuga ngo uyu mukinnyi wa Filim ngo ari gushaka uburyo yagera muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho agiye kujya gutura. Uwahaye amakuru RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro yagize ati“Yego yabanje kunyura mu Bihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika ariko intego nyirizina ni ukujya muri Leta Zunze Ubumwe za America.”
Uyu wahaye amakuru iki kinyamakuru nta nyuranya na Samusure ikimujyanye mu mahanga, kuko na we avuga ko agiye gushakishirizayo imibereho.Ati “Buriya Samusure ni umuntu uzi kubaho ubuzima bwose kandi ushobora kumenyera ahantu hose yaba, rero kuba yajya gushakishiriza imibereho muri USA si igitangaza kuko hari benshi bagiyeyo kandi bakahakomereza ubuzima.”
Kalisa Ernest benshi bamenye nka Samusure, uretse gukina film, asanzwe anazwiho ubuhanga mu kuyobora ibirori nk’ubukwe ndetse n’indi mihango ya Kinyarwanda ikorwa mu gushyingiranwa.