Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dore ibyahishuwe! Haravugwa gutekera imitwe abantu ku nkunga iri gusabirwa Dr Kanimba Vicent umerewe nabi mu bitaro.

Hashize iminsi mu bitangazamakuru hacicikana inkuru z’uburwayi bwa Dr Kanimba Vicent ndetse ko akeneye guterwa inkunga akajya kwivuriza mu mahanga – Ibintu kuri ubu byamaze kuvumburwa ko hashobora kuba harimo ubutekamutwe.

Ku mbuga nkoranyambaga ingingo yavugwaga cyane ni iy’uburwayi bwa Dr Kanimba byavugwaga ko anakeneye ubufasha bwo kujya kwivuriza mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo.

Abantu benshi bakimara kubona iyi nkuru byarabatunguye ndetse bibaza uburyo umuntu nka Kanimba umaze igihe akorera amafaranga ageze aho asabiriza ku mbuga nkoranyambaga kugirango yivuze.

Iki kibazo nticyagarukiraga aha gusa kuko hari n’abibazaga impamvu minisiteri y’Ubuzima ntacyo ikora ngo ivuze umukozi wayo kandi bizwi ko hari n’abandi ijya ifasha kujya kwivuriza hanze.

Uburwayi bw’uyu mudogiteri bwababaje abantu benshi cyane ndetse bizamura amarangamutima y’abagore benshi uyu muganga yafashije kubyara dore ko yari azwi cyane muri serivisi z’ububyaza.

Bamwe bahise batangira gukusanya amafaranga akoherezwa kuri telefoni yatanzwe agomba kunyuzwaho ya Dr Kanimba.

Uwagaragaye amusabira ubufasha ni umugore bivugwa ko ari umuturanyi we ari nawe umurwaje – Ibintu byatumye abantu bibaza impamvu uyu mugore yahisemo guta urugo rwe akajya kurwaza umugabo ukenera gukorerwa ibintu byose harimo no kuhagirwa.

Inkuru dukesha ikinyamakuru “MAMA URWAGASABO” ivuga ko uyu mugore yanze ko abo mu muryango wa Kanimba bamusura ndetse ko yatangiye gahunda yo kumusabira inkunga atabajije abo mu muryango we.

Ibi byemezwa n’umwishywa wa Dr Kanimba waganiriye n’umunyamakuru Mutesi Scovia ukorera ikinyamakuru dukesha iyi nkuru twavuze haruguru.

Avuga ko “Dusanzwe dufasha Dr Kanimba, Hari amafaranga dutanga nk’umuryango buri kwezi amufasha mu mibereho kuko amaze iminsi yivuza adakora”.

Akomeza yemeza ko batunguwe no kubona mu binyamakuru uyu muganga ari gusabirwa ubufasha nyamara mu gihe batabimenyeshejwe kandi abo mu muryango we bafite ubushobozi bwo kumwivuriza.

Avuga ko byabababaje cyane harimo na murumuna wa Dr Kanimba uba muri Canada.

Uyu mugore Kanimba abereye nyirarume avuga ko iyo bagiye kumusura uyu mugore umurwaje atabibemerera ndetse bakahava bashwanye. Avuga ko “Duhamagara Dr Kanimba telefoni ikitabwa n’uwo mugore kandi Kanimba aracyabasha kuvuga”.

Yemeza ko uwo mugore ataba ashaka ko bamuvugisha ndetse adashaka ko hari n’umuganga wamurwaza.

Biravugwa ko ibi byose uyu mugore abikora mu rwego rwo gushaka kwifashisha izina rya Kanimba no kumukoresha nk’umunyantege nke mu nyungu ze – Ibintu binahanirwa n’amategeko iyo bihamye ubikora.

Bicyekwa ko uyu mugore yaba ashaka gukusanya amafaranga abantu bari gufashisha Dr Kanimba akayakubita ku mufuka we ubundi akamuta.

Amakuru ahari avuga ko uburwayi bwa Kanimba budakira ndetse ko icyo akeneye atari ukujya hanze kuko imiti ivugwa ko azajya kurebayo no mu Rwanda bayifite kandi itangirwa ku bwishingizi budahambaye.

Bivugwa ko Dr Kanimba yatandukanye n’umugore we w’isezerano mu myaka icumi ishize.

Si ubwambere havuzwe inkuru z’abantu basabirwa ubufasha nyuma bikazamenyekana ko harimo ubutekamutwe. Ntawakemeza cyangwa ngo ahakane ko burimo ahubwo ni ugutegereza icyo inzego z’iperereza zizatangaza mu gihe zaba zinjiye muri iki kibazo.

Turakomeza tubakurikiranire iby’iyi nkuru ndetse nibidukundira turavugisha n’umugore umurwaje nawe twumve icyo abivugaho . Nitugira amakuru tubona arenzeho nayo turayabatangariza (…..).

Related posts