Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dore ibyago bikomeye uzahura nabyo niba utekesha amavuta inshuro zirenze imwe

Inzobere mu mirire Benimana Jean Sauver, ukorera ku bitaro bya Ruhengeryabwiye Kigali Today kuri zimwe mu ngaruka ziterwa no gutekesha amavuta inshuro zirenze imwe.Muri icyo kiganiro,yavuze ko ibi bigira ingaruka nyinshi zirimo nko kurwara indwara zidakira zirimo umutima, imitsi, Diyabete, umuvuduko w’amaraso ndetse na Kanseri, ibibazo by’urwungano ngogozi, ndetse bishobora no kuba intandaro y’ubugumba n’utunyangingo tw’umubiri bituma dusaza vuba.Agira ati “Amavuta si byiza kuyatekesha inshuro zirenze imwe igihe wayashyizemo ibirayi utetse ifiriti cyangwa ukayatekesha inyama, amandazi n’ibindi. Ni byiza kuyamena nyuma yo kurangiza guteka”.

Benimana asobanura ko gutekesha amavuta inshuro irenze imwe bituma ibinyabutabire biyagize bihura n’ubushyuhe bwinshi, bigakora ibinure bibi bidakenewe mu mubiri ku buryo bigira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu.

Ibyo binure ni byo bigenda bikajya mu mubiri bikaba byatera izo ndwara zitandukanye zikawangiza.Nubwo bimeze bitya abaturage bo bavuga ko babikoraga batazi izo ngaruka, zishobora kubageraho zikanabangiriza ubuzima.

Umutoni Grace avuga ko we iyo yatetse ifiriti mu rugo, amavuta asigaye umuntu ayabika akajya ayatekesha ibindi biryo buhoro buhoro kugeza ashize.Benimana atanga inama y’uko mu gihe umuntu ateka yajya akoresha amavuta make ashirana n’ibyo atetse, hagamijwe kwirinda ko yasigara.Ikindi ni uguteka amavuta make hakurikijwe ingano y’ibyo bateka, kugira ngo birinde no gushyira amavuta menshi mu biryo.

Related posts