Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dore amakuru meza abyutse avugwa muri iki gitondo ku banyeshyuri bashyizwe igorora!

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bacumbikirwa bazajya mu biruhuko bisoza umwaka w’amashuri 2022/2023.Iryo tangazo rigaragaza ko abanyeshuri bazatangira gutaha bajya mu miryango yabo, kuva ku italiki ya 13 Nyakanga kugeza ku italiki 16 Nyakanga 2023, hakurikijwe Uturere ibigo biherereyemo.

Ku italiki 13 Nyakanga 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.Taliki ya 14 Nyakanga, hazataha abo mu bigo byo mu Turere twa Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Naho ku italiki 15 Nyakanga, hazataha abo mu Turere twa Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.Abazataha ku italiki 16 Nyakanga, ni abo mu bigo byo mu Turere twa Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

NESA ikomeza isaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, hashakwa imodoka hakiri kare.Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge basabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri, no gukurikirana ko abayobozi b’ibigo by’amashuri baguriye abana amatike y’ingendo ku gihe.

Mu korohereza abana muri izo ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri sitade ya ULK ku Gisozi.NESA kandi iraburira abanyeshuri bazakererwa, ibamenyesha ko nyuma ya saa cyenda z’amanywa, nta munyeshuri uzakirwa, kuko stade izaba ifunze.

Nshimiyimana Francois umwanditsi mu kuru wa Kglnews.com

Related posts