Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Disi bari bakiri batoya ! Abana bagiye mu bwato bavuye mu Karere ka Muhanga bapfira muri Nyabarongo

 

Amakuru agezweho ku mpanuka yo mu mazi yabereye mu murenge wa Mushishiro. Akarere ka Muhanga avugako abana 10 barohamye bitabye imana.Abo bana bari hagati y’imyaka 9 na 13. Amazina yabo ni Antoine Komezumfashe w’imyaka 9 y’amavuko, Vedaste Uwihoreye w’imyaka 10, Gervais Ntakirutimana w’imyaka 10, Kelly Uwiringiyimana w’imyaka 10, Samuel Niwegisubizo w’imyaka 10, Yeremiya Sempundu w’imyaka 11, Serge Niyonsenga w’imyaka 11, Niyorukundo Cedrick w’imyaka 12, Irene Ndahimana w’imyaka 13, na Itangishatse Stanislas w’imyaka 13.

Inkuru mu mashusho

Abana barokotse Alexandre IMANATURIKUMWE w’imyaka 10, Fabrice Niyorukundo w’imyaka 12 na Irakoze Cedric w’imyaka 12.

Uwarubatwaye mu bwato witwa Ndaboroheye Jean Pierre w’imyaka 41 avugako mu bitabye Imana harimo abishywa be aribo Komezumfashe Antoine w’imyaka 9 na Niyonkuru Cedrick w’imyaka 12.

 

Mu masaha ya saa 21:48, mayor w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuganye n’itangazamakuru ubwo yari avuye aho impanuka yabereye mu mudugudu wa Cyarubambire. Yavuze ko abana bari mu bwato bakomoka mu miryango ifitanye isano ndetse nuwari ubatwaye bafitanye isano.

 

Uyu mugabo wabashije kuva mu mazi yatawe muri yombi akaba avugako abana yari atwaye bashobora kuba barenga 13.
Mayor kayitare avugako bigoye ko baba bakiri bazima, ko imibare ivugwa n’uriya mugabo ishobora kujya munsi cyangwa ikaba yakiyongera bitewe nuko uwo mugabo akomeza kwivuguruza kumakuru atanga.

Inkuru yabanje yavugaga ko uyu mugabo, Ndaboroheye Jean Pierre yakodesheje ubwato uwitwa Banganyiki Innocent akavugako agiye kuzana amategura mu karere ka Ngororero, akabwira abana babaturanyi ngo bamuherekeze kugirango bamufashe kuyapakira mubwato.

 

Related posts