Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Diamond Platnumz wabeshye abakunzi be mu Rwanda ari mu bitaro

Umuhanzi ukunzwe nabatari bakeya Diamond Platnumz , mu minsi ishize wari utegerejwe mu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyiswe One People Concert cyagombaga kuba ku wa 23 Ukuboza 2022, aza gutenguha abakunzi be mu Rwanda kuri ubu amakuru aravuga ko arwaye bikomeye.

Diamond Platnumz yasangije abakunzi be amashusho agaragara ko ameze nabi ari mu bitaro.Amakuru aravuga ko kuri iki cyumweru, Diamond yiriwe aryamye mu bitaro yitabwaho n’abaganga,ameze nabi cyane, Yanditse ko Noheli yamugendekeye nabi kuko yabaye ari mu bitaro ndetse yari mu byuma byinshi bigaragaza ko uburwayi bwe butoroshye.Yavuze ati “Noheli yagenze nabi uyu mwaka”.

Diamond Platnumz yatangaje ko kutaza gutaramira mu Rwanda byatewe no guhuzagurika n’uburangazi bw’abateguye igitaramo.

Related posts