Davis D yanenze Element EleéeH udaha agaciro abafana be

 

Davis D yiyongeye mu bakomeje guhwitura umuhanzi Element EleéeH nyuma yo kugaragaraza icyo benshi bise ‘ubwenebwe no kudaha ibintu agaciro’ ku rubyiniro ubwo yarimo asusurutsa abari bitariye igitaramo cy’umuhanzi Ray- G cyabereye muri Uganda.

Element EleéeH yari umwe mu bahanzi bari batangajwe na Ray-G bazamufasha mu gitaramo yakoreye muri Stade ya Kakyeka iherereye mu gace ka Mbarara ku wa 1 Ugushyingo 2025.

Nyuma y’iki gitaramo benshi mu bantu bo mu ruganda rw’umuziki nyarwanda bakomeje kwerekana uburyo batewe impungenge n’imyitwarire yo ku rubyiniro ya Fred Robinson Mugisha wamamaye nka Element.

Ku ikubitiro ibi byabanje kugarukwaho na mugenzi we bahuje umwuga w’ubuhanzi no gutunganya umuziki, Prince Kiiz wanenze cyane uburyo uyu muhanzi yerekana ubunebwe no guca amazi abafana baba bamutegereje ari benshi ngo abataramire.Mu butumwa yacishije ahacishwa ubutumwa bumara amasaha makumyabiri n’ane ku rukuta rwe rwa Instagram, Kiiz yagize ati “Abahanzi bamwe muri gukora ibidakwiye rwose mu gihe muri ku rubyiniro, mwitoze cyane, mushyiremo imbaraga mwibuka ko abafana bagomba kubahwa.”

Ibi byaje gufata indi ntera ubwo Davis D yaganiraga na The Choice Live nawe agashimangira ko Element ari gukora amakosa yo gusuzugura imbaga y’abakunzi b’ibihangano bye iba imutegereje ngo ayihe ibyishimo.Ati ”Ni ikosa … Kumwereka ibyo adakora neza ni nko kumuhwitura kuko aba agomba kugenda yiteguye. Bijyanye n’uko yari agiye gususurutsa abarenga ibihumbi mirongo ine na mirongo itanu gutyo… Aho rero ni ahantu ugomba kwitondera cyane usibye ko niyo baba ari abantu 10 utagomba kubasondeka uko wiboneye.”

Nubwo Davis D atangaje ibi, mu minsi ishize hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko umubano w’aba bombi wajemo agatotsi nyuma yuko Element yahawe ikiraka cyo gukora indirimbo ya Davis D yafatanije n’abarimo Bushali na Bulldogg yitwa ‘Berimuda’ ngo gusa akaza kubacisha amafaranga y’umurengera bitewe n’uko yari yiyambaje abatunganyamuziki bo muri Nigeria mu gutunganya iki gihangano mu buryo butari mu masezerano kandi yari yamaze kwishyurwa.Element EleéeH aheruka gusohora indirimbo nshya yise ‘Maaso’ mu minsi ya vuba, amakuru avuga ko azagira amahirwe yo gutangirira mu gihugu cya Tanzania ibijyanye no kuyimenyekanisha.