Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Davido Adeleke yahawe amasaha 48 na Sophie Momudu yo kwisubiraho atabikora akamujyana mu nkiko

Sophie Momudu wabyaranye na Davido Adeleke, yamuhaye amasaha 48 ngo ahagarike ibikorwa byo kumuharabika no kumutera ubwoba bitaba ibyo akamujyana mu nkiko.

Davido Adeleke utorohewe muri iyi minsi, yamaze guhabwa gasopo n’uyu mugore bafitanye umwana yofashishije abanyamategeko be bajya banwunganira.

Mu nyandiko yanditswe n’umunyamategeko w’uyu mugore ku wa 10 Mutarama 2024, iragaragaramo amagambo yihanangiriza Davido ku bikorwa akomeje gukora byo kwibasirwa uyu mugore amusebya ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kumutera ubwoba ku buzima bwe. Muri iyi nyandiko bavuga ko Davido Adeleke yishyuye abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga rikumvikana ngo bahimbe ibinyoma kuri uyu mugore bagamije kumusebya ndetse no kumutera ubwoba.

Muri iyi nyandiko Kandi bagaragaza ko bagiye boherereza ubutumwa Davido kuri Email bumwihanangiriza ariko akabwirengagiza, bakavuga ko haramutse hagize ikiba kuri uyu mugore cyangwa se n’abandi bose bamuri hafi, Davido agomba kubyirengera.

Ibi bije nyuma y’uko Davido yarezwe kuri Police yo mu gihugu cya Nigeria na Tiwa Savage amushinja kumutera ubwoba ndetse kuri ubu hagati yabo ntibarimo gucana uwaka.

Related posts