Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Cyereka nubanza kujya kundega kuri papa wawe w’ikigali: Umwana utagira ababyeyi wo muri Kirehe yambuwe imitungo yose n’umuturanyi yasigiwe

 

Ni umwana w’umukobwa witwa Agiragitereka Claudinne utuye mu kagari Ruhanga, mu murenge wa Kigina wo mu karere ka Kirehe ukomeje gutabaza ubuyobozi nyuma y’aho yambuwe imitungo ye yose yasigiwe n’ababyeyi be akaba avuga ko yayambuwe n’umuturanyi akaba avuga ko kugeza ubu akomeje kugorwa n’ubuzima.

Uyu Agiragitereka avuga ko yambuwe ubutaka yasigiwe n’ababyeyi hamwe n’inzu bikaba byarakozwe n’umuturanyi we witwa Mutaganda Bertin, bikaba bivuzwe nyuma y’aho uyu mwana w’umukobwa atanze ikibazom cye mu nzego z’ibanze asaba guhabwa imitungo ye ngo abone uko abaho inzego z’ibanze zikanzura ko ayihabwa ariko bikaba bitarakozwe ari naho ahera asaba kurenganurwa ngo ahabwe imitungo bityo abone uko abaho.

Avuga ibi Agira gitereka yagize ati “Ikibazo mfite nakigiranye na Mutaganda nakigiranye na Mutaganda, twari dufite isambu n’umudugudu Papa wacu ariwe murangira aza kuyisigira Mutaganda aho mama amariye gupfira imiryango iradutwara, aho imiryango imariye kudutwara twe turagenda kuko twari turi abana batoya, aho tugarukiye tuje kureba isambu n’umudugudu dusanga Mutaganda yarabitwaye. Biba ngombwa ko tugenda tukajya gushaka Murangira turagenda tujya kumureba arangije aratubwira ngo isambu ntabwo yayigurishije ahubwo yayisigiye Mutaganda ngo twebwe abana nituza Mutaganda azayiduhe, Muri Jenocide muzehe yagize ikibazo cy’ihungabana hanyuma aho mama apfiriye 2003 noneho rya hungabana rirazamuka biba ngombwa ko twebwe umuryango nk’abana udutwara ujya kuturera hahandi harasigara, ariko mu gushyingura mama umuryango n’abaturage bakaba baravuze y’uko isambu n’umudugudu ari iby’abana bitazagurishwa ubwo rero tuza gutungurwa no kuza kubura aho kuba mutaganda yarahatwimye amaze kuhatwima twitabaza inzego z’ibanze arizo mudugudu turaburana turatsinda Mutaganda arajurira ajya ku kagari nabwo turaburana ariko mu rwego rwo kugirangon tuburane we avuga ko ataburana nange abivugira mu nteko y’abunzi y’akagari ko ataburana nange ngo ko nfi ikinyendaro, abivugira mu nteko y’abunzi. Noneho kandi ikindi arambwira ngo kugira ngo ampe iyo sanbu cyangwa umudugudu w’aho mama ashyinguye ngo keretse ninjya kubibwira ngo papa wange w’I Kigali ariwe Perezida”.

Uyu mwana w’umukobwa agira gitereka akimara kuvuga ibi yongeyeho ko asaba kuba yarenganurwa agahabwa umutungo we akabona aho gukorera ngom kuko kuri ubu ubuzima bumugoye cyane.
Yagize ati “Rero nkaba nasabaga ubutabera cyangwa ubuvugizi kuko kumva ngo isambu sinzayibona cyangwa se umudugudu, tukaba tufite n’izindi mbogamizi ko umudugudu twari dutuyemo hari harimo inzu ari naho umubyeyi wacu ashyinguye inzu yarayisenye ndetse n’imva ateramo insina, ntaho dufite ho kuba nk’uko Mutaganda abivuga nta butabera nzabona? Ese kuba nta muryango tugira nk’abana basigaye twaba victim y’umubyeyi wagize icyo kibazo? Mwatubwirira Nyakubahwa tukaba twabona aho kuba, tukaba twabona ubutabera natwe tukareka kubunga”.

Aka karengane kakorewe aba bana kandi kemezwa na bamwe mu baturage batuye muri aka gace aho bavuga ko Mutaganda yihaye ubutaka nyuma y’uko mama wabo yitabye Imana bakajya kurererwa mu miryango bagahera ko nabo basaba ko aba bana b’imfubyi bahabwa ubutabera.

Umwe yagize ati “ Ngewe icyo nzi ni uko Mutarandana na Cyurinyana ni uko naguze nabo isambu duhunguka muri 2000 ndayigura bayindangiye hano mu mudugudu nyigura amafaranga ibihumbi 70000 maze kuyigura nyina wa Cyurinyana araza ayinkuramo ambwira ko isambu ari iy’abana be hamaze iminsi rero yitaba Imana, ariko ngewe nahise mva mu isambu kuko bari barangije kuyinkuramo”.
Undi yagize ati ‘Ikintu umuntu yabasabira kubera ko byaguzwe mu bintu bitazwi ni uko bahabwa ibyabo”.

Undi mubyeyi ugaragara nk’ukuze we yagize ati “Ngewe nsanga harimo akarengane, kuko ngewe ubwange nubwo narwaye mbere narinkomeye papa w’uyu, aba bana bari bakiri batoya, twarahagurukanaga tuje gushaka amasambu papa wuyu isambu yarayifite, gusa ikibazo yaje kugira nyina w’aba bana yaje kurwara arwara batari kumwe barashwanye ariko uyu mugabo we aguma muri uyu mudugudu n’abana, apfuye banamushyingura hariya. Nyuma rero kumva ko yawugurishije ngewe byaranshanze kubera ko mbere uyu mudugudu yajyaga anawuhinga ariko nyuma nange aho aba bana baziye nibwo namenye ko ari ubugure ariko rwose ubugure bwe ntabwo nzi”.

Mu gushaka kumenya amakuru impamvu aba bana batahawe uburenganzira ku mitungo y’iwabo ku murongo wa Telephone twagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigina ntitwabasha kumubona kugeza ubwo iyi nkuru itangajwe.

Iki ni Kimwe mu bibazo bikomeje kugaraga muri aka karere ka Kirehe ndetse abaturage bavuga ko biterwa n’imitangire ya serivisi itari myiza ikunze kugaragara mu nzego z’ibanze.

Src: BTN TV

Related posts