Mu rwego rwo gukomeza intambara no gufatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano mu Karere burasirazuba bw’igihugu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyize umukono ku masezerano mashya n’igihugu cya Tanzaniya, agamije guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare n’ubwirinzi busesuye. Aya masezerano akurikira ayo RDC yagiranye n’u Burundi mu mwaka wa 2022, akaba ari igikorwa kigaragaza icyerekezo gishya cy’ibi bihugu mu gukemura ibibazo by’umutekano muke byibasiye u Burasirazuba bwa Congo.
Amasezerano yiswe Great Lakes Security and Defense Cooperation Agreement agamije kubaka urwego rw’ubufatanye bukomeye mu byerekeye imyitozo ya gisirikare, guhanahana amakuru y’ubutasi, kurinda imipaka ndetse no gufasha mu gutabara mu gihe cy’ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka.
Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare avuga ko Tanzaniya ifite ubunararibonye bukomeye mu gutoza abasirikare, cyane cyane abasirikare bato ndetse n’abofisiye bato (sous-officiers), benshi muri bo bakaba baratojwe mu mashuri ya gisirikare ya Tanzaniya.Bivugwa kandi ko, kugira ngo aya masezerano abashe gushyirwa mu bikorwa, abasirikare bagera ku bihumbi 12 biteguye koherezwa muri RDC mu bihe biri imbere, bakazafasha mu bikorwa byo gushyigikira umutekano, amahugurwa no kubaka ubufatanye bwa gisirikare. Aba basirikare kandi bazakorana bya hafi n’ingabo za FARDC mu guhangana n’umutwe wa AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko amakuru abivuga.
Abasesenguzi mu by’umutekano n’imiyoborere bemeza ko aya masezerano ashobora kuba intambwe ikomeye mu gukaza urugamba hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Bamwe muri bo banenga aya masezerano, bagaragaza ko Tanzaniya n’u Burundi bifite ubunararibonye mu guhangana n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ariko bakanibutsa ko no mu bihe bishize, ubwo imijyi ya Goma na Bukavu yafatwaga, hari ingabo z’ibi bihugu zari zihari, ariko ntibyabujije AFC/M23 kwigarurira iyo mijyi.Mu ncamake, aya masezerano ya gisirikare agaragaza ubushake bwa RDC bwo gukomeza gukoresha ingufu za gisirikare mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke, ariko kandi akaba anashobora kongera umwuka w’ubwoba n’ihungabana mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
