Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Congo: Bitunguranye umusirikare wa Uganda yishe arashe abasirikare bagenzi be babiri barimo uwa FARDC , inkuru irambuye….

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2022 mu gace Ka Rwenzori muri Teritwari ya Beni , haravugwa inkuru y’ umusirikare wa Uganda wari uri kumwe na bagenzi be muri RD Congo , yishe arashe bagenzi be babiri barimo uw’ igisirikare cya FARDC nk’ uko amakuru abivuga.

Amakuru avuga ko Ubuyobzi bwa UPDF bwatangaje ko uyu musirikare yarashe bagenzi be ku bw’ impanuka akivugana babiri barimo uwa Uganda ndetse n’ uwa FARDC.

Nk’ uko byemejwe n’ umuvugizi w’ itsinda ryihariye rya UPDF ryoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Lt Con Mak Hazukay, yatangaje ko uyu musirikare warashe bagenzi be bakitaba Imana , yahise atabwa muri yombi rugikubita.

Nk’ uko amakuru akomeza abivuga ngo uyu musirikare wa UPDF yishe arashe bagenzi be nyuma y’ iminsi mike UPDF isubukuye ibikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF urwanya Uganda uri mu mashyamba muri Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo.

Iki gisirikare cya Uganda kandi giherutse gufata ibirindiro by’ uyu mutwe wa ADF bya Lisulubi byari bikomeye by’ uyu mutwe biherereye muri Teritwari ya i Beni ahabareye iki gikorwa cy’ umusirikare warashe bagenzi be.

Related posts