Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Colombia yatanze uburenganzira bw’ uko umurwayi urembye cyane ashobora kwiyahura, inkuru irambuye

Colombia yatanze uburenganzira bw’ uko umurwayi urembye cyane ashobora kwiyahura

Igihugu cya Colombia cyatanze uburenganzira bw’ uko umuntu wese urwaye cyane ashobora kwemererwa gushyira ubuzima bwe ku iherezo.

Igihugu cya Colombia kibaye icyambere cyo muri Amerika y’ Amajyepfo cyemeye ko umuntu urembye yakwiyahura.

Ubusanzwe , muri Colombia biremewe ko umurwayi urembye ashobora gusaba ko yahuhurwa , ibizwi nka Euthanasie. Gusa bikorwa ari uko umuryango we ubutangiye uburenganzira.

Ubu igishya cyanabayeho , ni uko umurwayi urembye ashobora kwemererwa kwiyica [ kurangiza ubuzima bwe] , ariko bigakorwa umuganga ari aho areba.

Umurwayi cyangwa umurwaza ntibazajya bishyuzwa iyi serivisi cyangwa se ngo bafatirwe n’ ibitaro bameze nk’ abafunzwe mu gihe hari uwabo wafashijwe hakoreshejwe iyo serivisi yo kudatinza umuntu mu bubabare.

Mu 1997 nibwo Colombia yemeye “ euthanasie”. Abagera kuri 200 bamaze gufashwe gupfa batababaye by’ umwihariko abafite indwara zidakira.

Muri Nyakanga umwaka ushize , ubu buryo bwemerewe no kuba bwakoreshwa ku bantu hadashingiwe ku kuba bafite uburwayi budakira.

Related posts