Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Coach Gael nyuma yakaga yahuriye nako muri BK Arena yatangaje ikintu gikomeye kizatuma benshi bamukurira ingofero

Sikenshi cyane tubona ibyamamare cyangwa abaherwe benshi bashora mumuziki ndetse no mumupira icyarimwe ariko kuri ubu hari ugiye guca agahigo.

Umushoramari akaba n’umujyanama wa Bruce Melodie Coach Gael yatangaje ko agiye kugura ikipe ya basketball.

Coach Gael yatangaje ko agiye kugura ikipe ya Basketball nyuma yuko agaragaye muri BK Arena Ari kureba umukino wa Basketball.

Gael yagize ati” Nyuma yo guhura nakaga nkaka katanturutseho, benshi bambwira ngo ntuzasubire muri BK Arena kureba Basketball, ariko noneho mfashe umwanzuro wo kugura ikipe ya Basketball.

Gael atangaje ibi nyuma yo kugaragara Ari kumwe na Bruce Melodie muri BK Arena, bivugwa ko abandi baherwe baba baramunenze cyangwa akareba inyungu ziri muri Basketball agahita agira igitekerezo cyo gushoramo imari.

Kuri ubu uyu mugabo w’umuherwe cyane ntaho aratangaza ikipe azagura ariko byitezwe ko Umwaka utaha w’imikino ya Basketball azaba afite ikipe ye yiguriye nkuko yabitangaje.

Gael afite inzu itunganya umuziki ndetse akaba Ari n’umujyanama w’abahanzi, kuri ubu Bruce Melodie na producer Element akaba n’umuhanzi n’abandi nibamwe mubakorana nawe

Related posts