Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Chorale Tumaini yomoye ibikomere inahembura imitima y’abababaye ibinyujjije mundirimbo yabo nshya.

Tumaini ni korali yo mu itorero rya ADPR ryo mukarere ka Rubavu umurenge wa Gisenyi, paroisse ya Mbugangari mumudugudu wa betheli. Iyi ikaba ari korali ikora umurimo w’ivugabutumwa ibinyujije muburyo bw’indirimbo.

Kuri ubu iyi korali igizwe nabaririmbyi basaga 80. Gusa itangira yatangiye ari ishuri ryo kucyumweru(sunday school), abayirimo baje gukura maze ihinduka korali y’urubyiruko yaje guhabwa izina “Tumaini”, hari mu mwaka wa 1997. Nibyahagarariye aho kuko yakomeje gukura iza guhinduka korali nkuru ifite komitte iyireberera kuri ubu irangajwe imbere na perezida ariwe Habiyaremye Innocent.

Kuri ubu ikaba yaratangiye no gukora kuri album bashaka gusohora vuba, imwe mundirimbo zigize iyo album yitwa”Niyo yabivuze.” Kurubu akaba ari nayo ndirimbo nshya bafite tugiye no kugarukaho. Twifuje kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo maze tuganira na dirigeent wayo ariwe Iraguha Bonheur agira ibyo atubwira, yagize ati”Iyi ndirimbo dusohoye yitwa “Niyo yabivuze” ikaba ari iya 2 kuriyo album twakoze y’amashusho. Harimo ubutumwa bwo guhumuriza abantu yuko ibyo bwabwiwe n’Imana ko bizasohora kuko Imana irinda ijambo ryayo ndetse ikarinda nuwo iribwiye kugeza risohoye! Ndetse kandi naho byasa naho bitinze ibihe bigaha ibindi isezerano Imana yaguhaye ntabwo rizahera.”

Yakomeje atubwira ko usibye iyi album bari gukoraho imaze kugeza indirimbo 2, ko hari nibindi bikorwa barigukora harimo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza hirya no hino, cyane cyane binyuze mu bitaramo bari gutegura ndetse no gukomeza kwagura ibikorwa bya korali yabo.

Related posts