Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yongeye gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rihuza Amakipe yo mu Burasirazuba bwa Afurika no Hagati, CECAFA Kagame Cup rya 2024, na Red Arrows kuri za penaliti 10-9 mu mukino wakinirwaga kuri Stade ya KMC mu murwa w’Ubucuruzi, Dar Es Salaam wa Tanzania.

Wari umukino wa nyuma APR FC yagezeho yaravuye mu Itsinda rya gatatu [C] iriyoboye nyuma yo gutsinda imikino yayo ibiri ibanza yayihuje n’amakipe ya Singida Black Stars [Tanzania] na El Merreikh Bentiu [Sudani y’Epfo] ikaza kunganya na SC Villa yo muri Ouganda ku italiki 15 Nyakanga 2024.

APR FC yari igeze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera ikipe y’umutoza Florent Ibenge Ikwanga, Al Hilal Omdurman yo muri Sudani kuri za penaliti 5-4 [0-0].

Ni APR FC yari yabanje mu kibuga Umunyezamu, Pavelh Ndzila; Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert na Kapiteni Niyomugabo Claude bari mu bwugarizi; Umunya-Ghana, Seidu Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan mu kibuga hagati; mu gihe Dushimimana Olivier “Muzungu”, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma bari bayoboye ubusatirizi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Red Arrows yari yaje gutungura APR FC ku munota wa munani wonyine iba yabonye penaliti yatewe na Ibenga Ikoko maze umunyezamu, Pavelh Ndzila ayikuramo neza, agumisha APR FC mu mukino, ndetse igice cya mbere kirangira bikiri 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yagerageje uburyo bwinshi butandukanye imbere y’izamu, ariko amahirwe ntayisekere dore yanateye ibiti by’izamu inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye.

Ku munota wa 63 Umunya-Zambie, Rick Banda yaboneye Red Arrows igitego cya mbere abarimo Niyigena Clément bagerageza kuzibira ariko birangira umupira ugiye mu izamu ryari ririnzwe na Pavelh Ndzila.

APR FC yakoze impinduka zitandukanye yinjiza Richmond Nii Lamptey, Mamadou Sy na Ndayishimiye Dieudonne basimbura Niyibizi Ramadan, Victor Mbaoma na Dushimimana Olivier “Muzungu”.

Habura umunota umwe ngo umukino urangire, Rutahizamu Mamadou Sy yagomboreye APR FC igitego ku mupira yari ahawe na Richmond Nii Lamptey wari witwaye neza muri uyu mukino, amakipe yombi yinjira mu gace k’iminota 30 y’inyongera nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino amakipe yombi yari akigwa miswi 1-1.

APR mu minota ya nyuma yaje gukora izindi mpinduka Mugisha Gilbert na Ruboneka Jean Bosco basimburwa na Tuyisenge Arsène na Kategaya Elie.

Iminota 90+30 yarangiye amakipe yombi akinganya 1-1 maze hitabazwa za penaliti.

Ndayishimiye Dieudonne, Niyigena Clément, Kategaya Elie, Byiringiro Gilbert, na Mamadou Sy barazinjiza maze Alioum Souané, Richmond Nii Lamptey, Seidu Dauda Yussif, Niyomugabo Claude, maze Tuyisenge Arsène ayitera hejuru y’izamu birangira ari penaliti 10-9.

Byari ku nshuro ya 9 APR FC igiye ikinnye umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup aho ifite ibikombe 3. APR FC yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu 2014 mu Rwanda itsindwa na El Merreikh.

Ni inshuro ya 4 APR FC igiye itsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA hanze y’u Rwanda aho itaratsinda n’umwe. Mu w’1996 muri Tanzania yatsinzwe na Simba igitego 1-0, muri 2005 muri Uganda ikipe ya Villa yayitsinze ibitego 3-0, mu gihe muri 2013 irushanwa ryabereye muri Sudani yatsinzwe na Vital’o ibitego 2-0.

APR FC yongeye gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Related posts