Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Cassa Mbungo utoza As Kigali yatangaje impamvu zatumye Haruna na Sefu banga gukina kandi nta mvune bafite

Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2022, As Kigali yanganyije na Musanze Fc 0-0 mu mukino w’ikirarane utarabereye igihe.

Muri uyu mukino ariko ntihagaragayemo abakinnyi b’Inkingi za Mwamba muri As Kigali, Kapiteni Haruna Niyonzima na mugenzi we bakinana mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Sefu.

Nyuma y’umukino, umutoza Cassa Mbungo André utoza iyi kipe y’abanyamujyi yatangaje ko impamvu aba bakinnyi bombi batagaragaye, ari impamvu zabo bwite, aho kuva imvune nk’uko benshi babitekerezaga.

Ati: “Nta mvune bafite, bashobora kuba bafite ibibazo bisanzwe ariko n’ufite imvune ashobora kuba atari imvune ikabije, Seif ni we ariko na Haruna yari afite akavune gato ariko nibaza ko bafite ibibazo bisanzwe.”

Nubwo uyu mutoza atashatse kugaruka nyirizina ku mpamvu nyamukuru zaba zatumye aba bakinnyi badakina, abenshi babihuza no kuba batarembwa imishahara y’amezi abiri, ari nabyo byatumye abakinnyi bose muri rusange bivumbura ntibakora imyitozo mu Cyumweru gishize.

Magingo aya, As Kigali imaze gukina imikino itanu ya shampiyona, ikaba imaze gusaruramo amanota 13. Intego z’iyi kipe ni ugutwara igikombe cya shampiyona nk’uko ubuyobozi bwayo buhora bubivuga.

Related posts