Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Byose yabishyize hanze! Annette Murava yasubije abateye imijugujugu urukundo rwe n’umugabo we Bishop Gafaranga

Nikenshi hakunze kumvikana imvugo zitandukanye mu Kinyarwanda iyo hari abantu bafitanye ubukwe, aho benshi bavuga ko ntabutaha butagezwe intorezo, aha akenshi baba bashaka kuvuga ko nta bukwe bujya buba hatajemo abantu baburwanya cyangwa abashaka kubwica kumpamvu zitandukanye.

Ibi ikaba ariko byagenze ubwo hatangazwaga ubukwe bw’umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Annet Murava na Bishop Gafaranga aho benshi bavugaga ko bagiye kubana bataziranye kuko urukundo rwabo rutigeze rujya hanze.

Ubukwe bwaba bombi bukaba bwarabaye kuwa 11 Gashyantare 2023 akaba ari ubukwe bwabaye bitunguranye ndetse Itangazamakuru zigakumirwa.

Aba bageni bagiye kumara hafi Umwaka bashyingiranywe bakaba bafunguye YouTube channel igiye kujya icaho ubuzima bwabo, uko bakuze, ndetse nuko babayeho ubu.

Mukiganiro cyambere Annette Murava akaba yasubije abamuteye imijugujugu bamubwirako yahubutse atari akwiye gushyingiranwa na Bishop Gafaranga wari usanzwe akora ibiganiro binyura kuri YouTube

Uyu muhanzikazi akaba yatangaje ko bahura bwambere bahujwe n’akazi, nubwo atatangaje aho bakoraga.

Annette ati ” Twahuriye mu kazi aho twamaranye umwanya munini nk’amasaha umunani, ashobora kuba aribwo yagize igitekerezo ariko nge ntibyari byanjemo numvaga duhujwe n’akazi gusa”

Akomeza bavugako nyuma aribwo baje guhura maze umugezaho igitekerezo afite nawe amwemerera bidatinze.

Annette Murava avuga ko nubwo abantu babaye nkabatunguwe ariko bakoze ubukwe bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo.
Akaba akomeza avuga ko yemeza ko yafashe umwanzuro wo kubana na Bishop Gafaranga amuzi neza.

Related posts